Umugore witwa Arinda Storm Weaver ari mu bantu bari kuvugisha benshi muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kwihangira umurimo utangaje wo gutereka inzara ze zo ku ntoki no ku mano bikamwinjiraza asaga $14 mu minota icumi gusa.
Uyu mugore bivugwa ko yaretse akazi kose yakoraga
ahitamo gutereka inzara zo ku biganza
bye no ku mano, izi nzara zaramukundiye ntizavunika , arazisiga karahava, aho abamuboye
aho yicaye batangara. Iburyo acuruzamo inzara ze, abinyuza mu mashusho ye ashyira ahagaragara yibanda ku nzara
ze maze kuri Videwo imwe gusa ashobora
kwinjiza asaga $14.39.
The Guardian
yamwanditseho, ivuga ko uyu mugore Arinda
Storm atunzwe no gukwirakwiza amafoto y’inzara ze yateretse zikaba ndende ibyatumye benshi bacika ururondogoro. Gusa akenshi Arinda akunda kuvuga ko
uburyo yahindutse biri mu bituma
atacyambara inkweto cyangwa ngo agende n’amaguru.
Aya
mafaranga akura mu miterere y’inzara ze, ni amashusho y’iminota 10 ashyira ku mbuga nkoranyambaga, ni yo ashobora kumubyarira amafaranga mbumbe
ya $14.39. Uyu mwuga yihangiye watumye ava ku kazi ko gufasha abantu gushinga amakonti
mu mabanki yo muri Amerika.
Arinda
akomeza yemeza ko nubwo izi nzara zimwinjiriza amafaranga ariko nazo
zimubangamira bikomeye. Yavuze ko akora ibishoboka ku buryo zitavunika.
Mu magambo
ya Arinda yagize ati “Kwambara inkweto
zifunze ntibishoboka kubera izi nzara zanjye. Nta nubwo nakwambara za nkweto
ndende. Bituma ngenda buhoro cyane kuko sinabasha kwirukanka kubeza izi nzara.”
Andi makuru avuga ko icyatumye areka akazi yakoraga ahanini byaturutse ku burwayi bwa Kanseri yari afite agahitamo kwitungira inzara ndende atava mu rugo rwe.
TANGA IGITECYEREZO