RFL
Kigali

Umugore Arinda yasezeye ku kazi ajya kwihangira ake ko gutereka inzara ibimwinjiriza akayabo mu minota 10 gusa -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/05/2020 10:51
0


Umugore witwa Arinda Storm Weaver ari mu bantu bari kuvugisha benshi muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kwihangira umurimo utangaje wo gutereka inzara ze zo ku ntoki no ku mano bikamwinjiraza asaga $14 mu minota icumi gusa.



Uyu mugore bivugwa ko yaretse akazi kose yakoraga ahitamo gutereka inzara zo ku biganza bye no ku mano, izi nzara zaramukundiye ntizavunika , arazisiga karahava, aho abamuboye aho yicaye batangara. Iburyo acuruzamo inzara ze, abinyuza mu mashusho ye ashyira ahagaragara yibanda ku nzara ze maze kuri Videwo imwe gusa ashobora kwinjiza asaga $14.39.

Arinda Storm Weaver

The Guardian yamwanditseho, ivuga ko uyu mugore Arinda Storm atunzwe no gukwirakwiza amafoto y’inzara ze yateretse zikaba ndende ibyatumye benshi bacika ururondogoro. Gusa akenshi Arinda akunda kuvuga ko uburyo yahindutse biri mu bituma  atacyambara inkweto cyangwa ngo agende n’amaguru.

Aya mafaranga akura mu miterere y’inzara ze, ni amashusho y’iminota 10 ashyira ku mbuga nkoranyambaga,  ni yo ashobora kumubyarira amafaranga mbumbe ya $14.39. Uyu mwuga yihangiye watumye ava ku kazi ko gufasha abantu gushinga amakonti mu mabanki yo muri Amerika.

Photo- Arinda Storm Weaver:Twitter

Arinda akomeza yemeza ko nubwo izi nzara zimwinjiriza amafaranga ariko nazo zimubangamira bikomeye. Yavuze ko akora ibishoboka ku buryo zitavunika.

Mu magambo ya Arinda yagize ati “Kwambara inkweto zifunze ntibishoboka kubera izi nzara zanjye. Nta nubwo nakwambara za nkweto ndende. Bituma ngenda buhoro cyane kuko sinabasha kwirukanka kubeza izi nzara.”

Arinda Storm Weaver

Andi makuru avuga ko icyatumye areka akazi yakoraga ahanini byaturutse ku burwayi bwa Kanseri yari afite agahitamo kwitungira inzara ndende atava mu rugo rwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND