RFL
Kigali

Ibanga Serge akoresha agakorana indirimbo n'abahanzi benshi bamugana biganjemo abakizamuka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2020 21:50
0


Hari abahanzi bagora cyane ababasabye ko bakorana indirimbo (Collabo). Si mu muziki usanzwe biberamo gusa ahubwo no mu muziki wa Gospel hari abahanzi bagorana cyane iyo ubasabye ko mukorana indirimbo. Twaganiriye na Serge Iyamuremye atubwira ibanga we akoresha



Umuramyi Serge Iyamuremye akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; 'Arampagije' yamutumbagirihe izina, 'Yari njyewe', 'Biramvura' n'izindi. Ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe bikomeye na benshi cyane cyane urubyiruko bitewe n'umwihariko we wo gukora indirimbo zibyinitse, gusa afite n'izituje nyinshi abantu bakuru bakunda cyane. Ni umuramyi wakuriye mu itorero rya ADEPR, ahava yerekeza muri ERC Gikondo, gusa kuri ubu abarizwa muri ERC Masoro ndetse ahamaze igihe.

Serge Iyamuremye amaze gukorana indirimbo n'abahanzi benshi na cyane ko nawe awurambyemo dore ko awumazemo imyaka 8 kuwo yatangiye kuririmba ku giti cye mu 2012. Mu muziki wa Gospel uvuze umuhazi wakoranye indirimbo nyinshi n'abandi bahanzi bagenzi be, byakugora kubona uwaza imbere ya Aime Uwimana bakunze kwita Bishop, umuramyi ushimirwa na benshi umutima agira wo gushyikirana. Serge Iyamuremye nawe ari mu bahanzi b'imbere bafite 'Collabo' nyinshi kandi batagora ababagana.


Serge Iyamuremye mu gitaramo gikomeye aherutse gukora

Abahanzi Serge Iyamuremye yakoranye n'abo indirimbo bari mu byiciro bitandukanye, harimo abubatse amazina ndetse n'abakizamuka. Muri 'Collabo' ze twavugamo; 'Ni Yesu' yakoranye na Gentil Misigaro, 'Urugendo' yakoranye na Gaby Kamanzi, 'Umubavu' yakoranye na Linda, 'Nje imbere yawe' yakoranye na Roi G, 'Yahweh' yakoranye na Dudu & G.S Crew:

'Ntabe ari njye' na 'Ni we' yakoranye na Sedy Djano, 'Ni uwanjye' yakoranye na Joy Gatabazi, 'Wirira' yakoranye na Regy Banks, 'Amen' yakoranye na Jay C, 'Mutima wanjye' yakoranye na Fabrice Ndagije, 'One way' yakoranye na Aline Gahongayire & Rugamba Serge, 'Nyuzuza' yakoranye na Dino, n'izindi harimo n'izo yakoranye na Vincent baririmbanye 'Yesu agarutse'.


Serge Iyamuremye ari mu bahanzi nyarwanda babimburiye abandi mu muziki wa Gospel

Mu kiganiro na INYARWANDA, Serge Iyamuremye umuhanzi w'umuhanga cyane kandi ukunzwe mu muziki wa Gospel unawurambyemo, yavuze ko impamvu mu bahanzi bamaze gukorana indirimbo higanjemo abagitangira umuziki cyangwa se abakizamuka, abiterwa n'uko aba yumva icyo atakorewe mu rugendo rwe rw'umuziki yagikorera abandi. Yavuze ko uwo asanze afite intego yo kuvuga Yesu amwemerera, gusa uwo asanze afite intego yo kumenyekana, biramugora ko bahuza. Yagize ati:

Yes nkunze gukorana n'abataramenyekana wenda cyane kuko mu mutima wanjye numva icyo ntakorewe ngomba kugikora mu rugendo rwanjye nkirimo tugendane na bene Data. Si ukubazamura cyangwa gukorana nabo kuko hari aho ngeze ahubwo nkorana n'umuntu wese mbonyemo umutima ushaka kuvuga Yesu.

Serge Iyamuremye yunzemo ati "Uje ashaka ko bamumenya birangira gukorana nawe bingoye cyangwa byanze kuko atari yo ntego yanjye. Intego yanjye ni ugukorana n'umuntu ushaka kuvuga Yesu kandi akakugirira icyo cyizere, Ntako bisa iyo ukoranye nawe intego ye ari nziza kubemerera njye ndabemerera kuko ntacyo bintwara pe".


Serge avuga ko ibyo atakorewe mu muziki ava yumva yabikorera abandi

Umuhanzi aherutse gukorana nawe indirimbo ni Sedy Djano uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakoranye indirimbo bise 'Ni wowe', ndetse hari n'indi bakoranye mbere yitwa 'Ntabe ari njye'. Avuga kuri Sedy Djano, Serge Iyamuremye yagize ati "Impamvu tumaze gukora two songs ni uko yabinsabye kandi amaze kuba nk'umuvandimwe kuri njyewe ikirenze ibyo afite umutima ukunda ibyo nkunda".

Asobanura icyamuteye gukorana indirimbo n'uyu muhanzi, yavuze ko byatewe n'umutima afite wo gufasha abatishoboye kandi ntabisakuze. Ati "Sedy afasha cyane abatishoboye kandi ntavuze ihembe cyangwa ntiyite ku izina. Ahubwo ibyo yaciyemo ni byo bituma afasha, so gufasha ni ko aremye si ibintu akora ngo yemerwe abikora kubera umutima ubimuhase. Nigiye kuri uyu mugabo ko ibyo akora abikora nta kindi agamije ahubwo ikiri muri we ari ukunezezwa no kubona ushonje yariye".


Kuva kera cyane Serge Iyamuremye aririmba anicurangira

REBA HANO 'NI WOWE' YA SEDY DJANO DT SERGE IYAMUREMYE

REBA HANO 'UMUBAVU' YA LINDA FT SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND