RFL
Kigali

Inyubako 10 zatwaye amafaranga menshi mu kubakwa kwazo mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:12/05/2020 7:24
1


Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ni ko no mu bijyanye n’imyubakire naho rigenda ryinjiramo bityo amazu yubakwa muri iyi minsi akagenda arushanwana agaciro bitewe n'uko ateguwe haba imbere cyangwa inyuma. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nzu zihenze kuva isi dutuye yabaho.



10. Princess Tower- umuturirwa uherereye Dubai muri United Arab Emirates

Princess tower ni inyubako y'akataraboneka y’amagorofa 101 iherereye i Dubai, ikaba inyubako ndende mu zahariwe guturwamo ku isi ndetse ikaba inzu ya kabiri ndende muri Dubai inyuma ya Burj Khalifa. Princess tower ifite uburebure bungana na metero 414.

Uyu muturirwa watangiye kubakwa mu 2006 wuzura nyuma y’imyaka 6 utwaye akayabo kagera kuri Miliyai 2.17 z’amadolari y’Amerika. Ifite ibyumba byo guturamo 763, amaguriro 8, ibice 957 imodoka ziparikamo na elevator cyangwa essanseurs 13.

9. City of Dreams- Umuturirwa uherereye Macau mu Bushinwa

City of Dreams ni inyubako y’igitangaza ibarizwa mu Bushinwa mu mujyi wa Macau ikaba ifite umwihariko wo gukurura ba mukerarugendo benshi biturutse ku bwoko bw’imikino ikinirwamo nka casino n’ibindi.

Ifite Hoteli y’amagorofa 37 n’igice cyahariwe casino gifite inyubako 4. Ebyiri zitwa Grand Hyatt Macau, izindi ebyiri zo imwe muri zo ibarizwaho hotel yitwa Hard rock naho indi ibamo Hotel yitwa Crown towers. Iyi nyubako yuzuye mu mwaka wa 2009 itwaye akayabo kagera kuri Miliyari 2.40 z’amadolari y’Amerika. Iyi nyubako ibamo utubari, restaurant, inzu berekaniramo filme ndetse n’amaguriro rusange.

8. Venetian Macau- Inyubako iherereye Macau mu Bushinwa

Venetian Macau ni inyubako y’amagorofa 39 iherereye mu mujyi wa Macau mu Bushinwa. Yuzuye taliki ya 28 Kanama muri 2007 itwaye akayabo kagera kuri Miliyari 2,40 z’amadolari y’Amerika. Iyi nyubako irimo casino ya mbere nini ku isi, iri ku buso bwa metero kare ibihumbi 98. Venetian Macau ni hotel nini ya mbere muri Aziya.

7. Wynn Resort- Inyubako iherereye Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Wynn Resort ni inyubako ikoreramo hotel y’amagorofa 45 ndetse ikaba na hotel ya gatandatu nini ku isi. Iyi hotel iri ku buso bwa kilometero kare 2,5 . Wynn Resort ifite ibyumba ibihumbi 2716. Igice cyo guhaha cya Wynn kirimo abacuruzi benshi bazwi nka Cartier, Brioni, Alexander McQueen, Dior, na Chanel. Iyi nyubako yuzuye itwaye akayabo kagera kuri Miliyari 2.70 z’amadolari y’Amerika.

6. One World Trade Center: Inyubako iherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

One World Trade Center ni umuturirwa muremure w’amagorofa 104 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherereye i New York, ikaba ifite uburebure bwa metero 442.3. Uyu muturirwa ukunda kwitwa na none umunara wo kwibohora. 

Wubatswe mu gusimbura undi wari wasenywe mu bitero byitera bwoba byo muri Nzeli 2001. Iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Mata 2006 itahwa ku mugaragaro mu 2013, itwaye akayabo kagera kuri Miliyari 3.80 z’amadolari y’Amerika.

5. Cosmopolitan of Las Vegas- Inyubako iherereye Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Cosmopolitan ni inyubako y’imyidagaduro y’amagorofa 52 iherereye muri Las Vegas. Iyi nyubako yubatswe na kompanyi y’Abadage nyuma iza kugurwa na kompanyi yitwa NYC based Blackstone group corporation mu 2014 ku kayabo kangana na Miliyari 1.73 z’amadolari y’Amerika. Iyi nyubako ubu ifite agaciro kagera kuri Miliyari 3.90 z’amadolari y’Amerika. Ndetse ifite ibyumba ibihumbi bitatu.

4. Emirates Palace- Iherereye Abu Dhabi muri United Arab Emirates

Emirates Place ni hotel ya kabiri ihenze kuyiraramo ijjoro rimwe ku isi ndetse ni na hotel ya leta ya Abu Dhabi iri ku rwego rw’inyenyeri 7 iherereye mu murwa mukuru Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu. Ni hotel inakirirwamo abashyitsi b'imena basuye ubutegetsi bw'iki gihugu.

Igishushanyo mbonera cy'iyi nyubako cyakozwe n’umunyabugeni kabuhariwe w’Umwongereza witwa John Elliott, maze itahwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2005 itwaye akayabo kagera kuri Miliyari 3.90 z’amadolari y’Amerika.

3. Resorts World Sentosa- Iherereye mu gihugu cya Singapore

Resorts World Sentosa ni inyubako ikinirwamo urusimbi ya gatatu ihenze ku isi, ikaba yaruzuye itwaye akayabo kangana na Miliyari 4.93 z’amadolari  y’Amerika. Iyi nyubako iri ku buso bugera kuri Hegitari 49.

Resorts World Sentosa ifite hotel 4 muri rusange na casino iri ku buso bugera kuri metero kare ibihumbi 15. Parike y’ibinyabuzima byo mu mazi ibarizwa muri iyi nyubako ni yo nini yakozwe na muntu ibarizwa ku isi. Ikaba ifite inyamaswa zigera ku 100,000.

2. Marina Bay Sands- Inyubako iherereye Marina Bay muri Singapore

Marina bay sands ni inyubako yo kuruhukiramo ihenze mu mateka. Ni kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo benshi cyane muri Singapore. Iyi nyubako y’agatangaza iri ku buso bungana na hegitari 15.5. Iyi nyubako irimo restaurants, hotel, ibyumba biberamo imurikagurisha, ibyumba berekaniramo filime, amaguriro ya kijyambere n’ibindi.

Mariana bay sands ifite amagorofa 55 n’uburebure bugera kuri metero 200. Izi nyubako kandi zifite ikintu kizihuza kizwi nka Sand sky park kiriho urwogero ruzwi nka piscne ruri ku butumburuke bungana na metero 150 m, ikaba ifite agahigo ko kuba piscine iri kubutumburuke bwohejuru cyane ku isi.

Iyi nyubako yafunguwe taliki ya 23 Nyakanga muri 2010 itwaye akayabo kagera kuri Miliyari 5.5 z’amadolari  y’Amerika. Iyi nyubako ifite ibyumba byo kuraramo bigera ku bihumbi 2,561 n’icyumba kiberamo inama. Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 450,000 icyarimwe. Casino y'iyi nyubako irimo imashini zizwi nk’ibiryabarezi zigera ku 1,500, ibyumba byigenga by’imikino bigera kuri 35, n'ameza yo gukiniraho agera kuri 600.

1. Abraj Al Bait- Inyubako iherereye i Mecca muri Saudi Arabia

Abraj Al Bait ni umuturirwa wa mbere uhenze cyane ku isi, ufite amagorofa 120. Iyi nyubako yatwaye akayabo k’agera kuri miliyari 15 z’amadolari y’Amerika mu myubakire yayo, iherereye mu mujyi Mutagafu wa Mecca muri Saudi Arabia. Iyi nyubako iherereye hafi y’umusigiti munini witwa Masjid al-Haram mosque. Iyi hotel iri ku buso bugera kuri Kilometero kare 1.5.

Iyi hotel ikunda gukurura abasilamu baba bari mu rugendo Rutagatifu i Mecca. Yatangiye kubakwa mu 2004 yuzura nyuma y’imyaka umunani. Ifite uburebure bwa metero 601, ndetse ni na hotel ya mbere ndende ku isi. Ni inyubako ndende ya kane ku isi. Ikintu gikurura abantu benshi muri iyi hotel ni isaha iriho ihagaze kuri metero 530.

Src: themysteriousworld.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel1 month ago
    turabashimiye





Inyarwanda BACKGROUND