RFL
Kigali

Biratangaje! Umusore yararanye inkumi y’ikizungerezi bucya yahindutse umukecuru rukukuri

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/05/2020 21:56
0


Ibintu byatangaje benshi mu gihugu cya Nigeria, ni uburyo umusore yararanye ijoro ryose n’inkumi yari yaje kumusura mu gitondo yareba ya nkumi nziza agasanga yahindutse umukecuru rukukuri wazanye iminkanyari ahantu hose, bityo umusore agwa mu kantu.



Ibi biri kuvugwa mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos mu gace kazwi nka Badagry. Amakuru aturuka muri Nigeria akaza kwandikwa na Faceofmalawi dukesha iyi nkuru, ahamya ko umukobwa yasuye umuhungu bararyamana ndetse bararana ijoro ryose, mu gitondo babyutse umubiri w’uwo mukobwa utangira kwikunjakunja nk’uw’umukecuru ugeze mu zabukuru.

Amakuru akomeza avuga ko uyu muhungu wamenyekanye ku izina rya “Solution”, yahise atabwa muri yombi nyuma y’uko uwo mukobwa (utatangajwe amazina) yari yazanye mu rugo rwe bakararana, babyutse mu gitondo agatangira kugaragaza ibimenyetso byo gukecura ndetse n’iby’ubusazi.

Ibi byatumye Polisi igira amakenga kuri bombi ariko iba ifunze umusore waba wamuteje amagini n’ubwo abandi bahamyaga ko nyamukobwa ari we ufite amagini. Inkuru ikomeza ivuga ko aya marorerwa yatangiye umukobwa akweduka ibice byose bigize umubiri we birimo amaguru, amaboko, ijosi ndetse n’ibindi byose ari nako byikunjakunja ahinduka nk’umukecuru rukukuri.

Icyo gihe cyose umubiri w’uwo mukobwa wahindukaga ukweduka ukanyarara, yarasakuzaga cyane ahamagara uwo muhungu bararanye mu izina (Solution). Ntibyatinze polisi yahise ihagera bafata Solution bamujyana kuri sitasiyo ya polisi kwisobanura ku byabaye niba nta ruhare yabigizemo.


Uyu mukobwa yagiye gusura umusore nyuma ahinduka umukecuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND