RFL
Kigali

Perezida Kagame yashyizeho Abayobozi 14 mu nzego nkuru zinyuranye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2020 17:01
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego nkuru zinyuranye nk'uko tubikesha itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard ryanditswe mu izina rya Perezida Kagame.



Perezida Kagame yashyizeho aba bayobozi ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111, n'iya 112. Abahawe inshingano harimo 6 bashyizwe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET). Aba bayobozi bose uko ari 14, Perezida Kagame yabashyizeho muri ubu buryo bukurikira:

1. Moses RUGEMA: Yashyizwe ku rwego rw'Ambasaderi hanyuma agirwa Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Porotokole ya Leta muri Prezidansi ya Repubulika

2. Ambasaderi Jacques KABALE: Ambasaderi Wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afrika

3. Theophile MBONERA: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera

4. Clementine MUKEKA: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane

5. Patrick KARERA: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ibidukikije

6. Dr Regis HITIMANA: Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibigenerwa abishingizi muri RSSB

7. Juliet KABERA: Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda (REMA)

8. Valerie NYIRAHABINEZA: Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare

9. Ambasaderi Guillaume KAVARUGANDA: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n'Imiryango Mpuzamahanga muri MINAFFET.

10. Shakilla UMUTONI KAZIMBAYA: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afrika muri MINAFFET

11. Phillip KARENZI: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pasifika muri MINAFFET

12. Sheilla MUTAVU MUTIMBO: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Dipolomasi y'ubukungu n'ubutwererane muri MINAFFET

13. Juan HAGUMA: Umujyanama wa Minisitiri wUbubanyi n'Amahanga n'Ubutwererane muri MINAFFET

14. Darius RUTAGANIRA: Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri MINAFFET

Perezida Paul Kagame yahaye inshingano Abayobozi 14






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND