RFL
Kigali

Airtel yatangije ubukangurambaga ‘Ba Kizigenza Muri Karitsiye' buzafasha abakiriya kwiha serivisi zitandukanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2020 17:57
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije ubukangurambaga yise 'Ba Kizigenza Muri Karitsiye' bugamije gufasha abakiriya kwihereza serivisi zitandukanye amasaha 24 kuri 24.



Uru rubuga rwiswe ‘My Airtel App’ ruzafasha abakiriya ba Airtel Rwanda gukoresha umurongo wa Airtel bakanabasha gukorana na serivisi yo kwita ku mukiriya ibashyiriraho serivisi zose ku rubuga rumwe rukumbi.

Umukiriya azaba ashobora kwihereza serivisi zitandukanye yinjiriye ahantu hamwe, zirimo kwishyura za fagitire kuri interineti, kureba uko ibikorwa byo kwishyura byagenze no kugenzura ibyakorewe byose kuri simukadi ya Airtel.

Uru rubuga rwo kwihereza ruherekejwe n’ibihembo aho Airtel izajya ihemba “Ba kizigenza muri Karitsiye”.  

Kugira ngo ube “Ba kizigenza muri karitsiye” usabwa kumanura [Download] ya Application yo kwihereza ukagurira abawe ama-Inite.

Kizigenza muri karitsiye azajya asubizwa 5% ako kanya nyuma yo kugurira inshuti n’abavandimwe ama-Inite.

Izafasha abakiriya ba Airtel guha impano inshuti n’abo mu miryango yabo maze nabo babihemberwe.

Bazabasha kandi kugenzura ibikorerwa ku murongo wabo wa Airtel binjiye muri ‘Application’ ya My Airtel kuri iOS cyangwa Android phones.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla, yavuze ko iyi porogaramu yatekerejweho nyuma y’ubushakashatsi bakoze ku cyo abakiriya bakunze gukenera cyane.

Ati “Twashyizeho iyi porogaramu nyuma y’igihe kinini dukora ubushakashatsi ku byo abakiriya bakunze gukenera, tumaze no kumva neza ko bakeneye urubuga bakoreraho ibintu byose, bitabatwaye umwanya kandi bakabikora ku buryo buboroheye.”

“Nzi ko iki cyorezo cyatubereye imbogamizi mu birebana no kuba hafi y’abacu, tukaba rero twizeye ko kohererezanya ama-Inite no kohererezanya amafaranga kuri Airtel Money bizabafasha mu bihe bitoroshye.”

Iyi ‘Application’ irizewe kandi iroroshye kuyikoresha ibintu byinshi birimo; kureba ama-Initie bafite kuri telefoni zabo, interineti bafiteho, amafaranga ari kuri Airtel Money, kongera ama-Inite muri telefoni, kugura pack zitandukanye;

Kureba pack zihari no kuzigura, kugura ibicuruzwa na serivisi ndetse bazabasha gutanga ibibazo n’ibitekerezo banyuze ku mbuga nkoranyambaga za Airtel.

Ishyirwa hanze ry’ububasha bwo kwihereza bwahawe abakiriya ba Airtel ni kimwe mu bikorwa bigaragaza umuhati wa Airtel mu kugeza ku mukiriya serivisi nziza zijyanye n’ikoranabuhanga no kubaha ubushobozi bwo kwicungira ibikorwa byose byo ku murongo wabo wa Airtel, nta wundi bitabaje kandi iminsi yose mu masaha 24 kuri 24. 

Cyane cyane muri ibi bihe byo gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.   

Airtel Africa ni ikigo nyafurika cy'itumanaho gikorera mu bihugu 14 ku mugabane wose wa Afurika. Airtel Africa ikorera ku cyerekezo cyo kugeza itumanaho rigezweho kandi rihendutse binakubiye mu ntego Nyamukuru y'Umushoramari Mukuru Bharti Airtel.

Airtel itanga murandasi ya 2G, 3G na 4G, hakiyongeraho guhamagara ndetse na 'Airtel Money. Mu Ukuboza 2018, Airtel Africa yabaraga abafatabuguzi barenga Miliyoni 97.

Amit Chawla [Uri hagati] Umuyobozi Mukuru wa Airtel, yavuze ko batangije ubu bukangurambaga nyuma y'ubushakashatsi bakoze ku cyo abakiriya bari bakeneye muri ibi bihe

Bwana Amit yavuze ko ubu buryo bugiye korohereza abakiriya ba Airtel muri iki gihe cya Covid-19

Ubukangurambaga bwa "Ba kizigenza Muri Karitsiye" bwatangijwe kuri uyu wa Mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND