RFL
Kigali

Ras Ngabo: Umunyarwanda washinze Label mu Busuwisi ifasha abahanzi Nyarwanda bakora injyana ya Reggae kumenyekana ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2020 16:27
0


Umuhanzi Gatera Ngabo uzwi nka Ras Ngabo ubarizwa mu Busuwisi yahashinze Label yise ‘Mizirecords Label’ igamije gufasha abahanzi nyarwanda bakora injyana ya Reggae kumenyekana ku rwego rw’Isi no korohereza abarasita.



Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, abantu batandukanye barazirikana Bob Marley ufatwa nk’umukurambere w’abarasita bihebeye injyana ya Reggae. 

Reggae ni injyana yakomotse muri Jamaica ahagana mu 1960. Bob Marley, Peter Tosh, Jimmy Cliff n’abandi bakomeye ku Isi bagize uruhare rukomeye mu kubahisha iyi njyana itanga ibyishimo kuri benshi.

Ras Ngabo we ari mu gisekuru gishya cy’abafite ishyaka ryo gushyira itafari ku njyana ya Reggae ikamenyekana ku rwego rw’Isi, by’umwihariko abahanzi Nyarwanda bayikora bashaka gutunganya Album y’indirimbo. 

Ni umuhanzi Nyarwanda ufite imyaka 39 y’amavuko ubarizwa mu Busuwisi. Arubatse afite abana umunani barimo Ange, Bijou, Noella, Ngabo, Theo, Eloi, Mizi, Izana n’abandi.

Yashinze itsinda ry’abanyamuziki ba Reggae ryitwa ‘Iwacu Rock Reggae’ ndetse ni we muyobozi w’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Mizirecords Label. 

Mu Rwanda azwi na benshi binyuze mu kiganiro “Reggae Reggae and Reggae Bass Culture” yakoraga kuri City Radio yumvikanira ku murongo 88.3 FM. Yabaye mu itsinda Holy Jah Doves ryakanyujijeho mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye zubakiye ku njyana ya Reggae.  

Avuga ko we n’itsinda Holy Jah Doves bakoze Album z’indirimbo zitandukanye ariko ko amajwi yazo atasohokaga neza nk’uko babyifuzaga.

Abari bakuru muri iri tsinda barimo Ras Kimeza, Ras Mike ni bo bagiye bagira uruhare mu byo bagenzi babo bakoze byerekeye umuziki. 

Ras Ngabo avuga ko igihe cyageze buri wese aca inzira ze, ariko we akomeza kwizirika ku muziki arushaho kwiga ibicurangisho bitandukanye, by’umwihariko yihugura mu bijyanye n’amajwi.

Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA, Ras Ngabo yavuze ko yashinze iyi Label kuko benshi mu barasita baburaga aho bakorera indirimbo, anashaka gufasha abahanzi Nyarwanda bakora injyana ya Reggae. 

Yavuze ko mu gihe amaze yize byinshi mu muziki ku buryo yiteguye kumvikanisha umwihariko we kandi ko anashaka gufungura ishami ry’iyi Label mu Rwanda.

Ni umushinga avuga ko yahayemo ikaze abahanzi batandukanye atahita atangaza. Ati “Ubundi nari nsanzwe ndi umunyamuziki ujya gucurangira abandi bahanzi muri studio zitandukanye. Nibo bangiriye inama ngo mfungure tuzafatanya.”

“Ni muri urwo rwego nafunguye Mizirecords. Igikorewe hano kiba cyaciye mu ntoki z’abazi Reggae. Intego ni ukuzamura injyana ya Reggae Nyarwanda ku rwego rw’Isi.”

Ati “Ubu nditeguye sinavuga amazina y’abo ngo nyarangize. Bizatungurana. Ariko buri wese aratumiwe ntawe duheza, tukaba twifuza ko n’abakobwa bacuranga iyi njyana ya Reggae.”

 
Ras Ngabo yafunguye Label yise Mizirecords ifasha abahanzi Nyarwanda bakora injyana ya Reggae kumenyekana ku rwego rw'Isi

Ras Ngabo avuga ko akimara gukora Album ye bwite yise ‘Determination’ afashijwe n’itsinda rye ‘Iwacu Rock Reggae’ yanatekereje no gufasha abandi bahanzi Nyarwanda bashaka gukora Album muri iyi njyana.

Yavuze ko indirimbo ziri kuri Album ye azagenda azisohora gahoro gahoro. Ngo ajya guhitamo abahanzi bazakorana kuri uyu mushinga, yahereye ku bahanzi babyirukanye barimo Mani Martin bigera no ku bahanzi bo muri Jamaica, iwabo w’iyi njyana yihebewe na benshi.

Ati “Nanze kubyihererena rero ntumira abahanzi twakuranye mu gihe kimwe, inshuti…bigera naho ku bandi bahanzi bakomeye bakomoka muri Jamaica turi gukorana indirimbo, turi no gukorana muri Production.”

Yavuze ko hari indirimbo z’abahanzi nyarwanda yamaze gutunganya zakunzwe n’abo muri Jamaica “nabo bakongeramo umukono wabo.”

Ras Ngabo avuga ko ari gukorana n’abahanzi b’abahanga kandi b’abanyempano nk’uko yabyifuzaga ajya gutangira uyu mushinga wo gushyira imbere injyana ya Reggae.

Uyu mugabo avuga afite intego yo kumenyekanisha indirimbo ziri mu njyana ya Reggae ashingiye ku kuba arizo zifite ubutumwa utasanga mu zindi ndirimbo.

Ati “Ni yo njyana y’Imana. Niyo njyana y’umutima […] Uyu mushinga ndashaka ko umperekeza mu busaza dore ko ntangiye kuzana imvi nyinshi, rero bizantunga.”

Akomeza ati “Hari abana bo mu rugo, ibi byakagombye gufasha, hari abarasta bagomba gufashwa nabo. Rero gukorera hano ntibihenze. Nta mafaranga ava mu Rwanda ngo ansange hano ndi mu Busuwisi, aguma aho agafasha abacu.”  

Ras Ngabo avuga ko akiri mu Rwanda yahoraga akubita agatoki ku kandi yifuza kwiga akamenya gutunganya indirimbo kugira ngo ajye azikorera ndetse afashe n’abandi.

Ubu afite abahanzi 30 b’Abanyarwanda yatangiye gukorera indirimbo ziri mu njyana ya Reggae, akavuga ko zizasohoka amaze kuzinononsora.

Ngabo avuga ko afite intego yo kwerekana abahanzi Nyarwanda ku rwego rw’Isi, akabahuza n’abandi bakomeye bo mu bihugu bitandukanye.

Afite icyizere cy’uko injyana ya Reggae mu Rwanda igomba kugera ku ntera ishimishije, uyikora ikamutunga kandi ikamwubahisha.

Uyu mugabo kandi yashinze itsinda yise ‘Iwacu Rock Reggae’ yahurijemo Taoufik ucuranga ingoma, Douane ucuranga gitari solo, Claude Alain ucuranga Keyboards na Chris Colombus,

Ras Ngabo yasohoye indirimbo ‘Uri Mwiza Mama’, ‘Ibyiruka rya Maheru’, yasubiyemo indirimbo ‘Izuba rirarenze’ ya Vincent Niyigaba iri mu zakanyujijeho ndetse yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ‘Byose bizashira’ ya Mani Martin.

Ras Ngabo [Uri iburyo] n'umunya-Jamaica w'umuhanga mu gucuranga ingoma wacuranze mu ndirimbo za Burning Spear, Jacob Miller, Gregory Isaacs, I Threes n'abandi-Ni umwe mu bakomeye batangije injyana ya Reggae

Umuhanzi Ras Ngabo yamaze gushinga itsinda yise 'Iwacu Rock Reggae' ndetse niwe Muyobozi wa Label yitwa Mizirecords

Ras Ngabo yanyuze mu itsinda Jah Man Gang yahuriyemo n'umusaza wakinnye muri filime Rockers irimo abasitari benshi ba Reggae

KANDA HANO WUMVE ALBUM 'DETERMINATION' YA RAS NGABO MU UKWAKIRA 2019

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBYIRUKA RYA MAHERU' YA RAS NGABO NA RUGAMBA SIPIRIYANI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND