RFL
Kigali

Uko byifashe i Burayi mu koroshya gahunda ya 'Guma mu rugo'

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/05/2020 15:52
0


Mu gihe hari ubwoba bw’uko coronavirus ishobora kwiyongera cyane, bimwe mu bihugu by’uburayi birimo u Bufaransa n'u Bubiligi byoroheje ngamba zo gufunga.



Kuri uyu wa mbere ni bwo bimwe mu bihugu by’I burayi byoroheje gahunda ya guma mu rugo aho abantu batangiye gusohoka mu ngo ndetse bagakora n’imirimoimwe n’imwe.

Mu Bufaransa: Za Salon de coiffure, amaduka y’imyenda, indabyo n’ububiko bw’ibitabo byongeye gufungura kuva uyu munsi ku wa mbere., Utubari, resitora na za sinema biracyakomeje gufungwa gusa Masike ni itegeko kuri buri wese.

Ubu noneho buri wese yemerewe gusohoka iwe mu rugo nta burenganzira asabye ariko na none nta wemerewe kurenga ibirometero 100 avuye iwe mu rugo.

Bamwe mu batangiye kujya mu kazi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye, umwe mu bakora mu isomer yagize ati Nari mfite ubwoba  ko nzapfa ariko nishimiye ko nkiri muzima,ubu mfite inshingano zo kurinda abakozi banjye n’abakiriya banjye.

Mu Bubiligi:  Ibigo byinshi byatangiye gufungura uyu munsi kuwa mbere, ariko Masike ni itegeko kuri buri wese , za Cafe, resitora n'utubari bikomeje  gufungwa.

Muri Bruxelles rwagati hashyizweho imipaka ku modoka ariko abanyamagare n’abanyamaguru nibo bemerewe kugenda, Amashuri yo akomeje gufungwa kugeza ku ya 18 Gicurasi.

Mu Buholandi: Amashuri yatangiye gufungur uyu munsi, salon de coiffure n’amasomero nabyo byongeye gukora  ariko abantu bacyambaye udupfukamunwa.

Mu Busuwisi: Amashuri abanza n’ayisumbuye yafunguye, ariko hagabanywa amasomo,  Restaurants, inzu ndangamurage hamwe n’amaduka y'ibitabo nabyo byafunguye uyu munsi  ariko abantu bubahiriza amabwiriza, Amateraniro y’abantu barenga batanu akomeje guhagarikwa.

Espanye: kuva uyu munsi Kimwe cya kabiri cy’abantu bagera kuri miliyoni 47 bo muri Espagne bashobora guhura n’imiryango cyangwa inshuti, Abakinnyi bakinnye cyane Madrid na Barcelona baracyari mu kato, nubwo amakipe y’umupira w’amaguru arimo FC Barcelona yatangiye imyitozo kuwa gatanu naho Real Madrid izayikora ku wa mbere. 

Minisitiri w’intebe Pedro Sanchez yihanangirije Abesipanyoli  abasaba gukomeza kwirinda kuko "virusi iracyahari, Amashuri yo azongera gufungura muri Nzeri.

Ubudage:  Kurya muri resitora birashoboka muri leta y’amajyaruguru  ya Mecklenburg-Western Pomerania, aho cafe n’amaresitora ya mbere y’iki gihugu byafunguye ku wa gatandatu. Muri gahunda y’ubudage, buri ntara 16 zifata ibyemezo byuburyo bwo kuva mu gufunga , Amaduka menshi yamaze gukingurwa kandi abana basubira mu ishuri buhoro buhoro . Imikino y’umupira w’amaguru ya Bundesliga nayo igiye gusubukurwa..

Otirishiya:  Abatunganya imisatsi, ibibuga bya tennis hamwe n’amasomo ya golf byongeye gufungura muri wikendi ya mbere muri Gicurasi. Inzitizi z’ingendo zavanyweho kandi kwemererwa guterana abantu bagera ku 10 biremewe gusa  Masike ni itegeko mu gutwara abantu no mu maduka. Abanyeshuri bo mu mwaka wa nyuma basubiye mu ishuri ku ya 4 Gicurasi

Polonye:  Amahoteri yafunguye  ariko ba mukerarugendo b’abanyamahanga bagomba gushyirwa mu kato ibyumweru bibiri bahageze. Ibihugu byo mu majyaruguru Ibigo by’ubucuruzi byongeye gufungura muri Danimarike. Amashuri abanza yafunguwe hagati ya Mata naho amashuri yisumbuye azafungura ku ya 18 Gicurasi.

Muri Isilande, kaminuza, inzu ndangamurage na salon de coiffure byafunguwe ku ya 4 Gicurasi. Muri Finilande, amashuri azongera gutangira ku ya 14 Gicurasi, Balkans Muri Korowasiya, umwanya wo hanze mu tubari no muri resitora wongeye gufungura kandi abantu bagera ku icumi bemerewe guterana.

Ubugereki : Abagereki benshi bifashishije icyumweru cyabo cya mbere cyo kubona umudendezo wo kogaku  iuba ku nkombe hafi ya Atenayi, amaduka yose ubu yafunguye.

Src: France24

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND