RFL
Kigali

Ruti Joel yasohoye indirimbo ‘Rumuri rw’itabaza’, isengesho ritabaza Imana muri ibi bihe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2020 12:49
0


Umuhanzi Ruti Joel yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Rumuri rw’itabaza”, yakubiyemo isengesho ritabaza Imana gutabara Isi muri iki gihe yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus gisa n’icyahagaritse ubuzima mu nguni zose.



Amashusho yayo yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020 afite iminota 04 n’amasegonda 42’. 

Yatunganyijwe na Oskados Oskar afatanyije na Jules Mugabo.  Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Jovan Pro. Yanditswe na Ruti Joel afatanyije na Karamuheto.

“Rumuri rw’itabaza” ibimburiye izindi ndirimbo zihimbaza Imana Ruti Joel agiye gusohora muri uyu mwaka nk’uko yabibwiye INYARWANDA. 

Yavuze ko 2020 ari umwaka wo kwiyegereza Imana no kuyisaba kurebana impuhwe Isi yugarijwe n’icyorezo gikomeje kwica ibihumbi by’abantu uko bucyeye n’uko bwije.

Ibi ni nabyo byatumye yandika iyi ndirimbo asaba Imana kuramira abatuye Isi muri iki gihe, aho ntawe uzi igihe abantu bazasubirira mu buzima busanzwe nk’uko byahoze.

Ati “Urabona ibi bihe turimo ku Isi yose, cyane cyane u Rwanda nirwo ndeba kuko ari Igihugu cyanjye. Nafashe umwanya ndarusengera. Ndatabaza Imana kuko kuri iki gihe ni ugutabaza Imana, kuko turi mu bihe bitoroshye kuko Isi yose iri mu bihe bikomeye.” 

Akomeza ati “Ndavuga nti ‘Imana ni urumuri kandi iyo tuyitabaza tuba dutabaza urwo rumuri rwiza rutumurikira uwo mwijima tukawuvamo’. Ndatakamba ndambwira Imana nti ‘rumuri rw’itabaza rwino utumurikire’.”

Muri iyi ndirimbo asaba Imana kurinda u Rwanda icyago cyose akayisaba kugabisha ibirenge kugira ngo umutima w’abatuye Isi wongere usubire mu gitekereko. 

Amashusho y’iyi ndirimbo yifashijemo bamwe mu basore babana mu Itorero Ibihame bakoranye igitaramo gikomeye umwaka ushize.

Avuga ko yabifashishije kuko bari kumwe muri ibi bihe bya guma mu rugo kuko ariho ingamba zo kwirinda iki cyorezo zamusanze. 

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo ‘Rusaro’, ‘La vie est belle’ n’izindi.

Umuhanzi Ruti Joel [uri iburyo] yifashishije Gatore Yannick [uri ibumoso] n'abandi babana mu Itorero Ibihame mu mashusho y'indirimbo ye nshya

Ruti Joel yavuze ko uyu mwaka ashyize imbere gukora indirimbo zihimbaza Imana


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RUMURI RW'ITABAZA' YA RUTI JOEL

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND