RFL
Kigali

Umuraperi TY wafatwaga nk’ikirangirire mu Bwongereza yishwe na Coronavirus

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/05/2020 13:03
0


Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi no kwibasira ibikomerezwa mu ngeri zose, ubu umuraperi Ben Chijioke wamamaye ku kazina Ty muri muzika yitabye Imana azize iyi ndwara.



TY ukomoka mu Bwongereza, amakuru atandukanye ahamya ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyamwambuye ubuzima.  Ku mugoroba wa Tariki 7 ni bwo inkuru yatangiye kuvugwa ko TY yishwe  na Coronavirus nk’uko Itsinda ry’abasanzwe bamufasha mu bya muzika ryabitangarije ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru.


Ty watabarutse ku myaka 47 y’amavuko, yajyanywe mu bitaro muri Mata 2020. Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bitandukanye birimo ikiswe ‘ Mercury Award’, ikinyamakuru News.yahoo gihamya ko yari yarashyizwe no muri koma.

Umwe mu bakurikiranaga ubuzima bwa Nyakwigendera TY, Diane Laidlaw yavuze ko Ty yapfuye ku ya 7 Gicurasi nyuma yo kurwara igihe kirekire ubwandu bushya bwa Covid-19.


Yagize  ati: "Umuryango urashaka gushimira byimazeyo abantu bose basenze kandi bakagaragaza ko bahangayikishijwe n’uburwayi bwa Ty kuva yinjira mu bitaro ariko kuri ubu yapfuye "

Ty yavukiye i Londres ku bimukira bo muri Nigeria, yasohoye alubumu ye ya mbere Awkward mu 2001. Yakomeje kwerekana imbaraga muri muzika maze mu 2004 ahabwa igihembo cyiza cya Mercury.


TY yasohoye izindi alubumu eshatu kandi akorana n'abahanzi bakomeye barimo; De La Soul na Roots Manuva n’abandi. Idris Elba wamamaye muri Luther yavuze ko TY ari we wafatirwaho urugero mu njyana ya Hip hop mu Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND