Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi no kwibasira ibikomerezwa mu ngeri zose, ubu umuraperi Ben Chijioke wamamaye ku kazina Ty muri muzika yitabye Imana azize iyi ndwara.
TY ukomoka mu Bwongereza, amakuru
atandukanye ahamya ko icyorezo cya
Covid-19 ari cyo cyamwambuye ubuzima. Ku mugoroba wa
Tariki 7 ni bwo inkuru yatangiye kuvugwa ko TY yishwe na Coronavirus nk’uko Itsinda ry’abasanzwe bamufasha mu bya muzika ryabitangarije ikinyamakuru The
Guardian dukesha iyi nkuru.
Ty watabarutse
ku myaka 47 y’amavuko, yajyanywe mu bitaro muri Mata 2020. Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bitandukanye birimo ikiswe ‘
Mercury Award’, ikinyamakuru News.yahoo gihamya ko yari yarashyizwe no muri koma.
Umwe mu bakurikiranaga ubuzima bwa Nyakwigendera TY,
Diane Laidlaw yavuze ko Ty yapfuye ku ya 7 Gicurasi nyuma yo kurwara igihe
kirekire ubwandu bushya bwa Covid-19.
Yagize ati:
"Umuryango urashaka gushimira byimazeyo abantu bose basenze kandi
bakagaragaza ko bahangayikishijwe n’uburwayi bwa Ty kuva yinjira mu bitaro
ariko kuri ubu yapfuye "
Ty yavukiye i Londres ku bimukira bo muri Nigeria,
yasohoye alubumu ye ya mbere Awkward mu 2001. Yakomeje kwerekana imbaraga muri
muzika maze mu 2004 ahabwa igihembo
cyiza cya Mercury.
TY yasohoye izindi alubumu eshatu kandi akorana n'abahanzi bakomeye barimo; De La Soul na Roots Manuva n’abandi. Idris Elba wamamaye muri Luther yavuze ko TY ari we wafatirwaho urugero mu njyana ya Hip hop mu Bwongereza.
TANGA IGITECYEREZO