RFL
Kigali

Burera: Lil Danger yahuje imbaraga na Dumbastar bakora indirimbo ‘Kidaho Yanjye’ igaruka ku byiza bitatse Kidaho-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/05/2020 21:51
0


Mushimiyimana Paccy [Lil Danger] na Habihirwe Doris [Dumbastar], ni abahanzi bo mu karere ka Burera bishyize hamwe nyuma yo kubona ko Akarere kabo gafite ibintu byinshi byiza basangiza abandi, bakora indirimbo bise ‘Kidaho Yanjye’ igaruka ku mibereho y’abatuye muri Kidaho ho mu Murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera.



Muri iyi ndirimbo aba basore batangira bavuga ibyiza by’aka gace kiswe Kidaho ko mu karere ka Burera, bavuga itandukaniro ryako n’ahandi hantu. Baterura baririmba bati “Dore Kidaho bavuze! iwabo wo mu byiza, mu banyarugwiro, mu banyamutima ,……….Haba abasaza bahanura abana, abasore beza barangwa n’ingufu, umuco uracyuzuye, uzaze urebe Ruhondo ,…..”.

Mu kiganiro n’umwe muri aba basore uzwi nka Lil Danger yatangarije INYARWANDA ko atari asanzwe akora indirimbo zitaka Akarere ke gusa ngo yaje kugira igitekerezo nyuma yo kubona ko muri Kidaho hari gutera imbere cyane agashaka no kuyiratira abandi mu buryo bwo kuvuga ibyiza biyirimo.


Yagize ati  “Njye na Dumber twagize iki giterezo cyo gukora iyi ndirimbo tukayitirira Kidaho kugira ngo n’undi wese utari uzi aka karere by’umwihariko aka gace nawe abashe kukamenya bizatume aza no kuhasura yishimire ibyiza byaho. Mu by’ukuri, umuhanzi aririmba ibyo abona kandi biriho, witegereje mu myaka yashize ukareba n’ubu ibintu byarahindutse cyane muri Kidaho, ubu dufite iterambere ryiza kandi riri kuzamuka neza cyane”.

Lil Danger yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Burera gushyigikira abahanzi babo by’umwihariko ku bahanzi baba bagize igitekerezo nk’icyabo cyo kugaragaza ibyiza Akarere gafite. 

Uyu musore uherutse gukorana indirimbo n’abasore barimo Mukadaff na G Bruce yatangaje ko gahunda y’umuziki kuri we yazitiwe na Coronavurus ariko ngo abakunzi b’umuziki mu karere ka Burera barahishiwe nyuma y’ibi bihe. 

Dumbastar wahuje imbaraga na Lil Danger nawe ni umusore uririmba injyana ya Hip Hop uvuga ko iyi ndirimbo izakurikirwa n’amashusho yayo agaragaza neza aka gace ka Kidaho.


Habihirwe Doris ukoresha izina rya Dumbastar muri Muzika ngo ntaciwe intege na Coronavirus

UMVA HANO KIDAHO YANJYE YA LIL DANGER NA DUMBASTAR








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND