RFL
Kigali

Dr Nsanzimana Sabin uyobora RBC arasaba abaturarwanda kwirinda ibihuha by'abavuga ko babonye umuti wa Covid-19

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/05/2020 14:56
0


Mu gihe icyorezo cya Coronavirus kimaze kugera mu bihugu hafi ya byose ku isi, bamwe batangiye kwishakishiriza umuti ubwabo. Dr Nsanzimana Sabin Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC yavuze ko abantu bose bagomba kwitondera bene abo bantu kuko kugira ngo umuti wemezwe bisaba kunyura mu mucyo.



Dr Nsanzimana Sabin yakanguriye Abanyarwanda gukomeza kwirinda ibihuha by’abavuga ko babonye umuti wa Coronavirus, abasaba gushungura buri makuru yose bakiriye kuri Coronavirus ndetse anabasaba gukomeza kwirinda bagategereza ubushakashatsi buri gukorerwa ku miti itandukanye. Yagaragaje ko ari inzira ndende kugira ngo umuti runaka ubashe gukora ku muntu nk’urukingo rwemewe bityo Abanyarwanda bakaba badakwiye gushukwa ngo umuti warabonetse. Yagize ati:

“Iyi ndwara yatwigishije ibintu byinshi yanatumye tubona ko abantu bishakirishiriza, gusa muri abo bantu harimo abishakishiriza mu buryo bwiza n’abishakishiriza mu buryo bw’inyungu zabo bwite bakavuga ko bafite umuti, hari n’abavuga ko isi yarangiye, ari imperuka,….Ubu rero niyo mpamvu ikintu cyose kivugwa kuri Coronavirus muri iki gihe, umuntu ubyumva aba agomba kubishungura inshuro irenze imwe kugira ngo yemere ibikubiyemo. 

Ubu hagezeho abavuga ko hari imiti bavumbuye ishingiye ku byatsi,…Eeeeh bishobora gufasha, ariko hari n’ibishoboka kwangiza umubiri. Umuntu uzavumbura umuti yanyuze mu buryo bwiza unyuze mu byiciro bigera kuri bine, wasuzumwe neza guhera ku nyamaswa kugera ku muntu uwo uzakoreshwa, ariko kugeza ubu abantu bareke kwihuta. Magingo aya hari imiti myinshi iri gusuzumwa ariko ntabwo ubushakashatsi bwari bwarangira ngo badutangarize ibyavuyemo”.

Nk'uko Dr Sabin Nsanzimana yabitangarije itangazamakuru, kugeza magingo aya, umuti wa Coronavirus, urimo gushakishwa ntabwo wari waboneka. Hari imiti myinshi yageragejwe ariko yari isanzwe ikoreshwa mu kuvura izindi ndwara zitandutanye, nk’uwavuraga Ebola watangiye no gukoresha muri Amerika ariko ntabwo nayo yizewe kuko ntiremezwa. Dr Sabin yavuze ko abarwayi bavurwa bagakira badatereranwa ahubwo na nyuma y’iminsi cumi n’ine (14) bongera gupimwa. Yagize ati:

”Uyu munsi tuvugana ntabwo twavuga ngo wa muti twari dutegereje warabonetse oyaa!!. Na ba bandi bavurwa bagakira dukora ibipimo tukareba niba nta yindi virus iri mu mibiri yabo, ntabwo twabatererana kuko nyuma y’iminsi 14, uwakize ari mu rugo nawe turamukurikirana kugira ngo hataba hari ikindi kintu tutazi kuri iyi ndwara. Umuntu utashye inshuro ebyeri nta virus tumusangamo, ntabwo ashobora kwanduza abandi ikindi bashobora no kuzatuviramo umuti wo kuvura abandi kuko bashobora kuba barakoze abasirikare barwanya iyi virus”.

Yakomeje asaba Abanyarwanda babana na bamwe bataha bakize iyi ndwara kutabishisha. Mu Rwanda kimwe n’ahandi hamwe na hamwe ku isi, gahunda ya Guma mu Rugo yarorohejwe, aho Abaturage bahawe umwanya wo gusohoka bakajya mu mirimo ariko badatandukiriye gahunda yashyizwe na Minisiteri y’ubuzima, aho buri munyarwanda yasabwe kwambara agapfukamunwa, gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi n’andi mabwiriza atandukanye. Abanyarwanda bambara agapfukamunwa nabi bihanangirijwe basabwa kubahiriza amabwiriza bakareka kukita agapfukakananwa.


Dr Sabin Nsanzimana Umuyobozi Mukuru wa RBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND