RFL
Kigali

China: Hagati ya 5% na 15% y’abakize Covid-19 bari kongera kuyisangwamo

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:9/05/2020 21:07
0


Inyigo iherutswe gukorwa mu Bushinwa, yagaragaje ko abantu basezerewe mu bitaro batandukanye bakize indwara y’icyorezo ya Covid-19. Kuri ubu abari hagati y’ikigero cya 5% na 15% barapimwa bagasangwamo iyi ndwara ku nshuro ya kabiri.



Magingo aya, abarenga 82,000 bamaze kwandura iki cyorezo, mu gihe muri bo abasaga 4,633 bamaze kwicwa na cyo. Abakize ni 78,046.

Iyi ndwara y’icyorezo n’ubundi yakomotse mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, mu mujyi wa Wuhan, ubu biravugwa ko mu bamaze gukira iki cyorezo barimo kongera gukorerwa ibindi bipimo, ariko bikagaruka bigaragaza ko bagifite iyi ndwara nyuma y’uko bayikize.

Mu nyigo yakorewe muri iki gihugu, igaragaza ko abantu barimo bagaragaza ko bagifite iyi ndwara mu mibiri yabo bari mu bice batandukanye. Iyi nyigo, igaragaza ko hari n’ ibice birimo abari munsi ya 1%—abongera gusangwamo covid-19 bwa kabiri. 

Umuyobozi w’ishami ry’ibyorezo mu Bitaro bya Mbere bya Kaminuza ya Peking, Wang Guiqiang, ni we watangaje imwe mu mibare y’iki kibazo mu kganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, ku wa Kane.

Wang anagaragaza ko abo bantu bongeye gupimwa bakabasangamo Covid-19 bwa kabiri, ko bataratangira kugaragaza ibimenyesto by’ibanze. Gusa, avuga ko hagikorwa imirimo ngo barebe igitera kongera kwandura nyuma y’ uko bakize.

Impungenge ni zose ku baturage b’ u Bushinwa, ahanini ku banduye iki cyorezo bafite ubwoba bw’ uko bakira bakongera bakayibasangamo nk’ uko biri kugendekera abandi. Gusa, hari abakibwira ko ikibazo kiri mu bipimo.

N’ ubwo ibi bikomeza kubaho, inzego z’ Ubuzima muri iki gihugu, nka Komisiyo y’ Igihugu ishinzwe Ubuzima, iyobowe na Li Bin, bemeza ko iki cyorezo cyagaragaje ahari integer nkeya muri gahunda z’ Ubuzima, ndetse n’ uko bahangana n’ indwara z’ibyorezo.

Ibi, bitangajwe nyuma y’uko iki gihugu cyakomeje gushinjwa kugenda gake mu guhashya iki cyorezo mu gihe cyari kigitangira muri Wuhan, ndetse no kuba bataratinze kuburira inzengo/imiryango Mpuzamahanga yita kubuzima.

Bwana Li Bin, avuga ko hagiye gukosorwa ibatari mu murongo, aho serivisi z’Ubuzima ziragezwa hose zigamije kugenzura no kurinda izi ndwara, kwifashisha Amakuru, ndetse n’ikoranabuhanga rya mudasobwa zikoreshwa, ndetse hanashingirwa kuzindi ntego zirambye z’ubuyobozi.

Src: Bloomberg, BBC, the guardian, worldometers






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND