RFL
Kigali

Sedy Djano yongeye guhuza imbaraga na Serge Iyamuremye bakorana indirimbo y'ishimwe bise 'Ni wowe'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2020 17:21
0


Sedrick Djano (Sedy Djano) umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze kumenyekana mu bikorwa by'urukundo byo gufasha abatishoboye, yongeye guhuza imbaraga n'umuramyi Serge Iyamuremye bakorana indirimbo bise 'Ni wowe', nyuma y'indi bari baherutse gukorana bise 'Ntabe ari njye'.



Sedy Djano aganiriza INYARWANDA uko we na Serge Iyamuremye bagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nshya bise 'Ni wowe', yagize ati "Igitekerezo cyaje turimo kuganira na Serge kuri phone bisanzwe nk'inshuti yanjye ya hafi, nyuma y'indirimbo twari tumaze igihe gito dukoranye twise 'Ntabe ari njye' aho igitero cyanjye cyari Rap.

Mu kuganira duhuriza hamwe igitekerezo cyo gushima Imana mu ndirimbo ariko noneho tugakora ibintu bishya cyangwa se style nshya itarakorwa n'undi muntu uwo ari we wese mu Rwanda. Nk'uko byari bisanzwe nza mu njyana ya Rap, noneho turahindura nza mu isengesho riri deeply".


Sedy Djano avuga ko buri umwe utuye ku Isi afite byinshi byo gushima Imana

Sedy Djano umaze kugeza indirimbo 6 kuva atangiye umuziki, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ivuze byinshi ku buzima bwa buri umwe utuye kuri iyi Si. Ati "Iyi ndirimbo ivuze byinshi ku buzima bwanjye, ku buzima bwa Serge, ku buzima bwawe, ndetse no ku buzima bwa buri muntu wese utuye muri iyi si".

Yunzemo ati "Muri iy'isi twese duhura nibitubabaza, ibitunaniza ndetse n'ibidutera gucika intege. Duhura n'indwara nyinshi, duhura n'impanuka z'ubwoko butandukanye, ndetse duhura n'inzara nyinshi ndetse n'ibindi bisa nabyo. Ariko byose Nyagasani abiturindiramo agakomeza kudutiza ubuzima".

Sedy Djano avuga ko nta muntu n'umwe wabura icyo ashima Imana. Ati "Twese ntawe utashima Imana nubwo benshi tubyirengagiza ariko byonyine kuba tubona bucya ndetse bukira tukiri bazima mu gihe inshuti, abavandimwe, ababyeyi, abana bacu, ndetse n'urungano bitaba Imana twe tugasigara kandi ntacyo tubarusha, ibyo byonyine ni ishimwe rikomeye".

Yahamagariye buri wese wumva iyi ndirimbo kuyisangiza mugenzi we, ati "Naboneraho gushishikariza buri wese kumva iyi ndirimbo ndetse nanayitura wowe uribuze kuyumva, ishimishe umutima wawe. Reka ndangize mbasaba kudukurikirana ku mbuga nkoranya mbaga Instagram: @sedydjano ndetse n'izindi zose amazina ni mwe ni: Sedy Djano".


Sedy Djano ubwo yari je mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2019


Serge Iyamuremye ntajya agora abamusaba ko bakorana indirimbo


'Ni wowe' ibaye indirimbo ya kabiri Sedy Djano akoranye na Serge

UMVA HANO INDIRIMBO 'NI WOWE' YA SEDY DJANO FT SERGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND