RFL
Kigali

Job Batatu yasohoye indirimbo nshya 'Ndi hano' ivuga ku rukundo Yesu yakunze abari mu Isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2020 16:44
0


Umunyempano Job Batatu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndi hano' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko bariho kuko Yesu Kristo yemeye kumena amaraso ye ku musaraba akemera gupfa azize ibyaha by'abari mu Isi bityo bakaba bakwiriye kumushimira urukundo yabakunze.



"Wishyizeho urubanza rw'ibyaha utakoze, wemera no kuvushwa amaraso no kubambwa, byose ku bwanjye kugira ngo uncungure. Ndi hano mpfukamye nkuramburiye amaboko, nshima urupfu Yesu wapfuye, wambereye irembo rimpesha ubuzima". Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya 'Ndi hano' ya Job Batatu yibutsa abantu ko bariho kuko Yesu yemeye kubacungura nk'uko uyu muhanzi yabitangarije InyaRwanda.com.


Umunyempano Job Batatu avuga ko afite imishinga myinshi ijyanye n'umuziki we


UMVA HANO 'NDI HANO' INDIRIMBO NSHYA YA JOB BATATU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND