RFL
Kigali

Justin Bieber yavuze aho indwara yo kwiheba imugejeje n’uburyo umugore we yabimufashijemo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/05/2020 16:01
0


Hashize umwaka Justin Bieber atangaje ko ubuzima bwe butameze neza kubera uburyo yiyumva afite umunabi no kwigunga. Kuri ubu yatangaje ko ameze neza nyuma yo kugira ibyo ahindura mu buzima.



Justin Bieber avuga ko yarwanye urugamba rwo kwiheba n'uburyo umugore we Hailey Baldwin yamufashijemo ku bijyanye n'intambara y’ubuzima bwe aho ubuzima bwo mu mutwe butari bwifashe neza. Yavuze ko yagerageje kwivuza umwaka ushize.


Justin Bieber w’imyaka 26 y'amavuko avuga ko nyuma yo kurwara indwara y’agahnda yakomeje kwivuza ari ko anahindura imirire mu kureba uko yagarura ubuzima bwiza bwo kwishima.

Ati: "Nagabanije isukari neza hanyuma kuva aho nagabanije isukari, numva ntagicitse intege. Kwiheba ni ikintu gifatika. Abantu benshi barwana no kwiheba kandi abantu barabibona nk'intege nke. Ariko kugeza ubu meze neza”.  

Bieber yashimangiye uburyo gushaka ubufasha ku buzima bwo mu mutwe atari intege nke yagize, ahubwo ko ari imbaraga yagize.


Bieber washakanye n’umunyamidelikazi Baldwin, yavuze ko mu guhindura imirire ye n’imikorere, uyu mugore we yabigizemo uruhare, atangira kumva asa nk'aho atigeze yiheba muri we.

Baldwin yakomeje kwemeza ibyo umugabo we avuga ko yumva amerewe neza nyuma yo guhindura ibiryo bye kandi yongeraho ko yanabonye ihinduka ry’imitekerereze y’umugabo we nyuma yo gutangira kubona umuvuzi.

Baldwin yashimangiye ko Bieber yize isomo rikomeye ryo kugira uwo muntu yakwita nk’umuganga witaye ku mugabo we”.

Baldwin, yabwiye Super star ati: "Iyo  Bieber yarwanaga no kwiheba, impinduka nini nabonye ni ibintu bibiri kuri we ." "Ikintu gikomeye nabonye ni igihe yageze ku kwiheba  gukwiye navuga ko kwagaragariraga buri wese, ikindi ni igihe yahinduye imirire ye bityo bigenda bigabanuka ibintu byo kwigunga.

Justin Bieber ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku Isi mu ijwi rye ryiza akaba aca agahigo mu gukundwa n’igitsina gore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND