Hashize umwaka Justin Bieber atangaje ko ubuzima bwe butameze neza kubera uburyo yiyumva afite umunabi no kwigunga. Kuri ubu yatangaje ko ameze neza nyuma yo kugira ibyo ahindura mu buzima.
Justin Bieber avuga ko yarwanye urugamba rwo kwiheba n'uburyo
umugore we Hailey Baldwin yamufashijemo ku bijyanye n'intambara y’ubuzima bwe aho ubuzima bwo mu mutwe butari bwifashe neza. Yavuze ko yagerageje kwivuza umwaka ushize.
Justin Bieber w’imyaka 26 y'amavuko
avuga ko nyuma yo kurwara indwara y’agahnda yakomeje kwivuza ari ko anahindura
imirire mu kureba uko yagarura ubuzima bwiza bwo kwishima.
Ati: "Nagabanije isukari neza hanyuma kuva aho nagabanije isukari, numva ntagicitse intege. Kwiheba ni ikintu gifatika. Abantu benshi barwana no kwiheba kandi abantu barabibona nk'intege nke. Ariko kugeza ubu meze neza”.
Bieber yashimangiye uburyo gushaka ubufasha
ku buzima bwo mu mutwe atari intege nke yagize, ahubwo ko ari imbaraga yagize.
Bieber washakanye n’umunyamidelikazi Baldwin, yavuze ko mu guhindura imirire ye n’imikorere, uyu mugore we yabigizemo uruhare, atangira kumva asa nk'aho atigeze yiheba muri we.
Baldwin yakomeje kwemeza ibyo umugabo we avuga ko yumva amerewe
neza nyuma yo guhindura ibiryo bye kandi yongeraho ko yanabonye ihinduka
ry’imitekerereze y’umugabo we nyuma yo
gutangira kubona umuvuzi.
Baldwin
yashimangiye ko Bieber yize isomo rikomeye ryo kugira uwo muntu yakwita
nk’umuganga witaye ku mugabo we”.
Baldwin, yabwiye Super star ati: "Iyo Bieber yarwanaga no kwiheba, impinduka nini nabonye ni ibintu bibiri kuri we ." "Ikintu gikomeye nabonye ni igihe yageze ku kwiheba gukwiye navuga ko kwagaragariraga buri wese, ikindi ni igihe yahinduye imirire ye bityo bigenda bigabanuka ibintu byo kwigunga.
Justin Bieber ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku Isi mu ijwi rye ryiza akaba aca agahigo mu gukundwa n’igitsina gore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO