RFL
Kigali

Intambara y’icyubahiro ishingiye ku iterambere ry’ubukungu mu Isi y’Abarabu irakataje

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:9/05/2020 20:44
0


Mu kigobe cy’Abaperesi hari ibikomangoma bitatu birongoye ubwami butatu birimo bihasibanira mu ntambara y’icyubahiro n’iterambere mu bukungu.



Hagati y’umwaka wa 2013 kugeza mu wa 2015, ubwami buherereye mu kigobe cyitiriwe abaperesi bwagize abayobozi bashya. Mu bwami bwa Qatar, ku ngoma y’ubutware himitswe igikomangoma Tamim al-Thani aba Emir mu wa 2013. Mu mwaka wakurikiye Ubwami Bwunze Ubumwe bw’Abarabu  nabwo bwagize umuyobozi mushya, igikomangoma Muhamad Ben Zayed. 

Ntibyatinze gato kuko no mu bundi bwami igikomangoma Muhamed Ben Salmane nawe yaje kuba umuyobozi w’ubu bwami mu mwaka wa 2015. Kuva iyi nyabutatu yajya ku buyobozi, agatsiko kamwe kagizwe n’ibikomangomba bibiri ntikumvikana na mugenzi wabo. 

Ese ibi bihugu byagahujwe n’ubuvandimwe bushingiye kuri Islam n’ubucuruzi bwa peterori birapfa iki?

Muhamed Ben Zayed alias MBZ na Muhamed Ben Salmane alias MBS ibyo bapfa na mugenzi wabo wa Qatar, Tamim Al-Thani ni byinshi ariko ntawakwirengagiza uruhare rwa Iran, impinduramatwara za cy’Islam tutibagiwe n’ikuzo.

Aba batware b’iki kigobe kitiriwe icy’Abaperesi bose baje ku ngoma nyuma y’inkundura y’impinduramatwara yibasiriye bimwe mu bihugu by’Abarabu cyane cyane ibyo mu Majyaruguru y’Afurika. Iyi mpinduramatwara isa n’iyatangiye mu mwaka wa 2010 yasize ikuyeho ubuyobozi bwari muri Tunisia, Libya na Egypt (Misiri). Igikomangoma BMZ iyi nkuru y’impinduramatwara ntiyamuguye neza kuko yamuteraga ubwoba ko isaha n’isaha ubwami bwabo na bwo bwahirikwa dore ko budatorwa na rubanda. 

Nyuma y'uko iyi mpinduramatwara y’Abarabu ikuriye ku buyozi Hosni Mubarak wari perezida wa Egypt haje gutorwa Mohamed Morsi binyuze mu matora ya rubanda. Itorwa rya Muhamed Morsi ntiryanyuze na gato MBZ kuko yabonaga uwarumaze gutorwa nk’ikibazo doreko ari we warumaze kuzana amatwara y’ingengabitekerezo ishingiye ku buvandimwe bwa cy’Islam (Muslim Brotherhood)

Kuri MBZ ibi we abifata nk’iterabwoba. Kujya ku ngoma kwa Muhamed Morsi byagizwemo urahare na Qatar kimwe na Iran. Nyamara bidatinze MBZ yakoze iyo bwabaga atera inkunga uwari minisiteri w’ingabo, Abdel Fattah el-Sisi muri Egypt bahirika ubutegetsi bwa Muhamed Morsi hakoreshejwe ingufu za gisirikare. 

Ku rundi ruhande ubwami bwa  Saudi Arabia na bwo ntibwihanganira ikitwa ingengabitekerezo ishingiye ku buvandimwe bwa cy’Islam. MBS we kimwe na mugenzi we MBZ babibona nk’ingengabitekerezo ishyigikiye ubuhezanguni bwa cy’Islam, iyi iri mu ngingo zatumye aba bombi bahuza umugambi wo kuyirwanya dore ko bo bashyigikiye ukwishyirahamwe ku isi (mondialisation). 

Nyuma yo gushima ubufatanye aba babiri bashoboye guhurizahamwe ko umuturanyi wabo ari umwanzi bamushinja gukorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba ndetse no kugirana umubano mwiza na Iran (umwanzi wa Saudi Arabia wa mbere). 

Qatar na Iran mu mazi basangiye abatera gucukurira hamwe peterori mu kigobe cy’ Abaperesi ahitwa “South Pars/North Dome field”. Iki gikorwa gihuza ibi bihugu bibiri gituma akenshi kimwe muri cyo kititeranya n’ikndi, bikaba ikibazo na none kuri Abu Dhabi na Riyadh.

Intambara y’icyubahiro ishingiye ku iterambere ry’ubukungu mu isi y’Abarabu irakataje


Kugeza mu mwaka wa 1973 aho ubu bwami bwose bugera hari mu bukene, yewe bukabije. Abantu bo muri Saudi Arabia, Qatar ndetse n’Ubwami Bwishyizehamwe bw’Abarabu bose batungwaga n’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ubucuruzi buciriritse. Nyuma y’umwaka wavuzwe haruguru ni bwo hatangiye gupfupfunyuka mu butaka imigi n’amazu akora ku bicu muri ubu butayu. Ibyo byabaye nyuma yuko havumburiwe peterori muri aka gace. 

Ikibazo buri wese yakwibaza, ese ni iyihe mpamvu ituma ubu bwami buri ku mwanya wa kane mu kohere peterori hanze yabyo icyo birwanira ku ngingo y’icyubahiro. Abasesenguzi b’ibibera mu burasirazuba bwo hagati nka Benjamin Barthe na Andreas Krings bahuriza ko ibi bikomangoma intambara y’icyubahiro cy’ubwami bayobora bayiterwa no kureba ejo hazaza. Bose umuti bashakira ikibazo ni uzavura ikibazo cy’uko umunsi peterori izashira, ni iki kizakomeza gutunga ibyo bihugu. 

Politiki za Doha, Abu Dhabi na Riyadh zameze gushima gahunda y’ubukerarugendo ndetse no korohereza ishoramari. Iyo witegereje usanga ku ikarita y’isi ahari amazu maremare nka Burj Khalifa ari muri aka gace ndetse n’amahoteri mezi ari ho abarizwa.  

Iyo usesenguye usanga Qatar ishaka gutera agatambwe igasiga abandi n’ubwo nabo bayisyata burenge. Qatara yahawe kwakira igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cya 2022 ndetse n’imikino ya Olympic ya 2028. Ibi abavandimwe ntibabireba neza, bibatera n’ishyari. 

Ariko aho si ho hakwanzurirwa uyoboye undi muri aka gace doreko ariurugamba rukomeye. Mu mwaka wa 2017, Muhamed Ben Salmane (BMS) mu nama ya “Future Investment Initiative” yabereye i Riyadh yatangaje ko isi y’abarabu ari ho hazaturuka impinduramatwara nshya y’ubukungu bw’isi. Yongeyeho ko ari urugamba rwe bwite.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND