RFL
Kigali

FERWAFA yemeje ko iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa barimo BRALIRWA na RBA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/05/2020 22:34
0


Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje amakuru avuga ko riri mu biganiro n’abatanyabikorwa batandukanye barimo Uruganda rw’ibinyobwa rwa BRALIRWA ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, kugira ngo bashake uko bakorana mu mwaka utaha w’imikino.



FERWAFA yatangaje ko iri mu biganiro n’ibi bigo byombi, aho BRALIRWA yakwitirirwa Shampiyona naho RBA igahabwa uburenganzira bwo kwerekana imikino guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Ibi  FERWAFA yabitangaje inyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, ariko yemeza ko kugeza ubu nta bwumvikane burabaho.

Yagize iti “Nk’uko twagiye tubitangaza inshuro nyinshi kandi tukabimenyesha abanyamuryango bacu, FERWAFA iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo BRALIRWA, RBA n’abandi benshi batandukanye ariko nta bwumvikane burabaho”.

Biravugwa ko BRALIRWA yifuza gufata Shampiyona y’u Rwanda kuri miliyoni 380 Frws,  mu gihe bo bifuza miliyoni 460 Frw ku mwaka, gusa ariko aya makuru FERWAFA yavuze ko atari ukuri.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Shampiyona y’u Rwanda yakinwe nta muterankunga ifite nyuma y’uko FERWAFA itandukanye na AZAM TV yerekana imikino y’amarushanwa yayo kuva mu 2015.

BRALIRWA yaherukaga kuba umuterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2013/14, aho yashoragamo miliyoni 170 Frw ku mwaka, ikaba yaba igarutse ariko yarazamuye amafaranga ugereranyije na mbere.

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino utaha uzatangira muri Nzeri 2020, iki gihe kikaba ari nacyo aba baterankunga batangiriraho ubufatanye na FERWAFA.

 

FERWAFA yemeje ko ikomeje ibiganiro n'abafatanyabikorwa bashobora kuzatera inkunga umwaka utaha w'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND