RFL
Kigali

Heung-Min Son wa Tottenham yakoreye amateka mu myitozo ya gisirikare yakoreraga muri Korea y’Epfo – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/05/2020 20:21
0


Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspurs, uri mu bahagaze neza muri shampiyona y’u Bwongereza, Heung-Min Son, yasoje imyitozo y’ibanze mu gisirikare cya Koreya y’Epfo yari amazemo ibyumweru bitatu, ari muri batanu ba mbere bafite amanota meza mu bantu 157 bitabiriye.



Itegeko ryashyizweho mu 1957 muri Koreya y’Epfo, rivuga ko buri musore wo muri icyo gihugu ufite imyaka hagati ya 18 na 35, agomba guca mu gisirikare. Ni yo mpamvu Heung-Min Son yagiye mu myitozo ya gisirikare cya Korea y’Epfo mu kwezi gushize nk’uko amategeko y’icyo gihugu abiteganya.

Heung-Min Son w’imyaka 27, yakuriweho ibyo kwitabira igisirikare mu gihe cy’amezi 21 ubwo yatwaraga umudali wa zahabu hamwe na Koreya y’Epfo mu mikino ya Aziya mu 2018.

Kuri uyu wa Gatanu yahawe igihembo cy’uko ari muri batanu ba mbere basozanyije imyitozo amanota meza mu bantu 157 bayitabiriye, anahabwa igihembo cy’indashyikirwa gihabwa umusirikare mwiza wagaragaje itandukaniro mu myitozo.

Mu myitozo uyu mukinnyi yakoranye na bagenzi be harimo iyo gukorera mu myuka iryana mu maso, kurira imisozi n’imigozi, kumasha no koga.

Ikinyamakuru Yohnap News cyagize kiti “Yahawe igihembo cya ’Pilsung’ gihabwa abantu bitwaye neza mu myitozo.Amasomo yose atangwa mu buryo bwiza kandi mu kuri.Abasirikare bakuru bamutozaga bavuze ko yakoze neza iyi myitozo.”

Son yari amaze iminsi adakina kuko yavunikiye ukuboko mu mukino wahuje Tottenham na Aston Villa kuwa 16 Gashyantare 2020.

Hueng Son ukina ku mpande asatira muri Tottenham, biteganyijwe ko azagaruka mu bwongereza gufasha bagenzi be gusubukura imyitozo mu cyumweru gitaha, ubwo amakipe yose azaba asubukura imyitozo yo gukomeza shampiyona nta gihindutse.


Hueng Min Son ahagaze neza mu bakinnyi basatira muri shampiyona y'u Bwongereza


Son yasoje imyitozo ya Gisirikare yari amazemo ibyumweru bitatu











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND