RFL
Kigali

Umugabo yaguye muri koma nyuma yo kwerekwa inzu yubatswe mu mafaranga yatangaga yo guhaha

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:8/05/2020 10:16
0


Umugabo yituye hasi atakaza ubwenge nyuma y’uko umugore we amweretse inzu yubatse mu mafaranga yizigamye ayakura kuyo yabaga yamuhaye yo guhaha.



Uyu mugore witwa Juan Joseph, yubatse iyo nzu y’ibyumba bitatu umugabo we atabizi akoresheje amafaranga make make yakuraga ku yo gukemura ibibazo byo mu rugo umugabo we yabaga yamusigiye.

Inkuru dukesha Face of Malawi ivuga ko uyu mugore yagize iki gitekerezo cyo kujya azigama aya mafaranga nyuma yo kubona ko umugabo we asesagura cyane.

Iyi nzu iherereye mu gace ka Sabo mu gasanteri ka Kaduna. Juan yagerageje kuyubaka mu ibanga ku buryo uburetse n'umugabo we, nta n'undi muturanyi wigeze abimenya. Ni inzu ifite ibyangombwa byose ku buryo irimo n’amazi.

Nyuma y’amezi abiri uyu mugore yujuje iyi nzu, umugabo we Joseph Juan yaje kwirukanwa bitunguranye ku kazi, ndetse n’amafaranga y’ubukode bw’aho babaga yari yarashizemo mbere ho amezi atatu.

Umugore we yaje kumusaba kumuherekeza bakajya gusura inshuti ye maze umugabo aramwemerera anamutwara mu modoka ye yo mu bwoko bwa Toyota gusa we ntiyari azi aho bagiye.

Bageze aho iyo nzu iri umugore amusaba guparika, umugabo abona atangiye gufungura imiryango. Yaramubajije ati "Ni inde waguhaye urufunguzo rwo mu rugo rw’abandi, kuki uri gufungura inzu y’abandi?". Juan yaramwihoreye akomeza gukingura maze asaba umugabo we kwinjira.

Ubwo Juan yari amaze kwinjira, yumvise umugore amubwira mu ijwi rinejeje ati “Nubatse iyi nzu mu mafaranga nizigamye nyakuye ku yo wampaga buri munsi yo guhaha no gukemura ibindi bibazo byo mu rugo”.

Umugabo yahise yitura hasi atakaza ubwenge ahita ajyanwa ku bitaro bya Kaduna aho yamaze iminsi yitabwaho muri ibyo bitaro.

Nyuma yo kugarura ubwenge no gusezererwa muri ibyo bitaro, Juan yavuze ko yatuwe hasi n’ibyishimo nyuma yo kumva amakuru byari bimugoye kumva no kwakira.

Umuturanyi wabo witwa Agatha, yemeza ko uyu muryango kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri, wahise wimukira muri iyo nzu yabo ubu bakaba ari ho batuye bishimye.


Inzu yubatswe mu mafaranga yagiye abikwa buhoro buhoro n'umugore ayakuye ku yo umugabo we yabaga yamuhaye yo guhaha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND