RFL
Kigali

N.Fabrice yasohoye indirimbo nshya 'Urakomeye' yibutsa abantu ko Imana ari umurengezi wabo-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/05/2020 13:08
0


Umuhanzi nyarwanda Fabrice Ndagije (N.Fabrice) ukorera umuziki mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Urakomeye' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana ari umurengezi wabo.



N.Fabrice amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; 'Witinya', 'Mutima wanjye' yakoranye na Serge Iyamuremye, 'Ndagukunda iteka' yakoranye na Espoire n'iyi nshya yise 'Urakomeye'. Aganira na INYARWANDA, Fabrice Ndagije yagize ati "Indirimbo yitwa Urakomeye. Ubutumwa burimo ni uko mu gihe umuntu abuze umurengera Imana ari yo muvugizi wa twese kandi iyo ivuze ijambo nta muntu uhakana twese twemeza icyo Imana yemeye. Nayanditse ndimo ndatekereza ubugari bw'Imana ukuntu ikomeye kandi isumba byose".

N.Fabrice avuga ko hari abahanzi benshi ba Gospel afatiraho icyitegererezo. Mu bo yadutangarije yigiraho byinshi harimo; Aime Uwimana, Gentil Misigaro, Serge Iyamuremye, Jonathan McReynolds, Trevis Green n'abandi. Yagize ati "Mu bahanzi nkunda mu Rwanda ni benshi harimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire n'abandi bose bakora Gospel. Abo hanze nkunda ni Jonathan McReynolds,Travis Green, Kirk Franklin n'abandi."


N.Fabrice yakoze indirimbo yise 'Urakomeye' ihamya imbaraga z'Imana

KANDA HANO WUMVE 'URAKOMEYE' YA N.FABRICE IRI KURI DEEZER

Fabrice Ndagije (N.Fabrice) yabonye izuba mu 1994 avukira muri Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ni umwana wa 3 mu muryango w'iwabo, gusa abavandimwe be bavutse mbere ye bitabye Imana, ubu ni we mwana mukuru usigaye mu muryango avukamo. Yadutangarije ko umuziki yawiyumvisemo kera afite imyaka 10 y'amavuko, akaba ateganya kuwukora uko Imana izamushoboza kugeza imvi zibaye uruyenzi.

Iyi ndirimbo ye nshya N. Fabrice yashyize hanze, yamaze kuyigeza ku masoko mpuzamahanga nka; Spotify, iTunes, Deezer, Amazon n'ahandi. Ni indirimbo ifite iminota 4 n'amasegonda 15. Yumvikanamo aya magambo "Isi n'Ijuru bihamye gukomera kwawe, Abamalayika iteka bubama imbere yawe bavuga bati 'Uwera, Izina ryawe rishyirwe hejuru, ibyaremwe byose nibikubahe kuko urakomeye',..twabonye gukomera kwawe, twabonye imbabazi zawe".

N.FABRICE YAMAZE KUGEZA INDIRIMBO YE KURI APPLE MUSIC

N.FABRICE YAMAZE KUGEZA INDIRIMBO YE KURI AMAZON

N.Fabrice yihaye intego yo gukorera Imana kugeza imvi zibaye uruyenzi

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URASHOBOYE' YA N. FABRICE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND