RFL
Kigali

Umunyabigwi muri muzika Eddie Rabbitt yatabarutse kuri iyi tariki; Menya ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/05/2020 9:52
0


Itaka n’iteka amateka agaruka kwibutsa imitima ya benshi no gukangura ubwonko bwa benshi ibiba byarabaye ku munsi runaka. Amateka yibukwa ashobora kuba mabi cyangwa meza.Tariki ya 7 Gicurasi ni umunsi wa 127 w’umwaka habura iminsi 238 kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.



Ibyibukwa byabaye kuri iyi Tariki

351: Abayahudi bigometse kuri Constantius Gallus nyuma yo kugera muri Antiyokiya.

558: Muri Constantinople, igisenge cya Hagia Sofiya cyarasenyutse hashize imyaka makumyabiri cyubatswe.

1274 - Mu Bufaransa, Inama ya kabiri ya Lyon yafunguye kugenzura amatora ya Papa

1342: Hatowe Papa Pierre Roger, izina ry’Ubupapa yitwa Kilimenti wa gatandatu (Clément VI)

1895: Alexandre Popov yakoresheje bwa mbere “antenne radioélectrique”

1902: Ni bwo ikirunga Soufrière cyo muri Guadeloupe cyongeye gusohora amazuku n’amahindure.

1915: Ubwato bw’intambara burwanira munsi y’amazi bw’Abadage bwararohamye buhitana abantu 1447, muri bo 120 bakomokaga muri USA.

1945: Général w’Umudage Jodl yahebye urugamba, byemezwa ko intambara ya kabiri y’isi irangiye ku mugabane w’Uburayi

1992: Mu gihugu cya Irland, Musenyeri Eamonn Casey (ku ifoto), umushumba mukuru wa Diyosezi Galway yemeye ku mugaragaro ko yabyaye umwana rwihishwa, ariko kandi indezo ye itubutse ikaba yaragezwaga kuri nyina, ivanwe mu mutungo wa Diyosezi.

1993: Ku nshuro ya kane, Perezida Hassan Gouled yongeye gutorerwa kuyobora Djibouti. Abataravugaga rumwe nawe bise amatora igikorwa cyo kurangiza umuhango no kwangiza umutungo w’igihugu.

1999: Muri Serbie, Ingabo za OTAN zarashe ku butaka igisasu kimanyaguramo byinshi (bombe à fragmentation) gihitana 15, na ho 70 basigarana ubumuga bukomeye.

1999: Leta y’u Bushinwa yihanangirije ingabo za NATO (OTAN) nyuma yo kurasa kuri Ambasade yabo muri Yugoslavia.

2001: Indege nini ku isi yagurutse bwa mbere. Ni Antonov AN-225 "Mriya" Ifite reacteurs 6, uburebure bwa m 88,4 , cargo yayo ikagira m 43 z’uburebure. Ibasha gutwara ibifite uburemere bwa toni 250 mu rugendo rwa Km 4500, hamwe na “navettes spatiales”

2002: Indege y’u Bushinwa “McDonnell Douglas MD-82” yasandariye hejuru y’ikigo cy’ishuri ihitana abagenzi 112 hiyongeyeho n’abakozi bose bari bayirimo. Ku bw’amahirwe, nta masomo yari yabayeho uwo munsi, abanyeshuri barokoka batyo.

2002:Impanuka ya MisiriAir Boeing 737-500 yakoze impanuka yegereye ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Tunis - Carthage, ihitana abantu 14.

2004: Umucuruzi w’umunyamerika Nick Berg yaciwe umutwe n’abarwanyi ba kisilamu. Igikorwa cyanditswe kuri videwo kandi gisohoka kuri interineti.

Ibyamamare byavutse kuri iyi Tariki

1724: Dagobert Sigmund von Wurmser, marshal w’Abafaransa na Otirishiya.

1740: Nikolai Arkharov, umupolisi w’Uburusiya akaba na jenerali.

1748: Olympe de Gouges, umwanditsi w'amakinamico akaba n'umufilozofe w'Abafaransa .

1763: Józef Poniatowski, umujenerali wa Polonye.

1787: Jacques Viger, umuhanga mu bucukumbuzi bwa Kanada akaba n'umunyapolitiki, umuyobozi wa 1 wa Montreal.

1867: Havutse Władysław Reymont, wahawe igihembo Nobel (1924) mu buvanganzo.

1892: Havutse Maréchal Josip Broz Tito, Perezida wa Yougoslavie kuva mu1953 kugeza mu 1980.

1902: Jean-Philippe Lauer, égyptologue, uzwiho kuba ari we wabashije gusubiza pyramide ya Saqqarah mu Misiri, ishusho yahoranye ku bwa ba Farawo.

1967: Joe Rice, umukoloneli w’umunyapolitiki wo muri Amerika.

1968: Traci Lords, umukinnyi wamafirime numuririmbyi w’umunyamerika.

Ibyamamare byatabarutse kuri iyi Tariki

721: Yohani wa Beverley, umwepiskopi wa York.

833: Ibin Hisham, umuhanga mu by'amateka y'Abayisilamu bo mu Misiri

973: Hatabarutse Otton Ier /Othon le Grand, we washinze ubwami butagatifu (Saint Empire Romain Germanique)

1617: Hatabarutse David Fabricius, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere.

1995: Ray McKinley, umunyamerika w'umuririmbyi,yari n’umuyobozi wa bande Orchestre Glenn Miller.

1998: Allan McLeod Cormack, umuhanga mu bya fiziki n’umuhanga muri Afurika yepfo, wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel.

1998:Eddie Rabbitt, umuririmbyi w’umunyamerika-umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi kabuhariwe wa gitari.

2000: Douglas Fairbanks, Jr.capitaine w’umunyamerika, umukinnyi, ndetse utunganya indirimbo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND