RFL
Kigali

Umwuka mubi mu bafana ba Rayon Sports ukomeje gufata indi ntera

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/05/2020 13:09
0


Ishyamba si ryeru mu bafana ba Rayon Sports nyuma y'uko ubuyobozi bukuriye inzego z’amahuriro y’abafana 'Fan Base' bwatumije inama n’abayobozi b’ikipe butabimenyesheje amwe muri yo. Kuri ubu bamwe muri bo bahagaritswe ku mirimo yabo bari bashinzwe, basabwa ibisobanuro.



Rayon Sports ifite amatsinda y’abafana 42 atanga umusanzu buri kwezi wo kuyifasha mu mishinga itandukanye y’imbere, gusa muri iyi minsi hajemo ubwumvikane bucye n’ibibazo byo kutumvikana biturutse ku myanzuro y’ubuyobozi bubahagarariye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo hasohotse ibaruwa Ubuyobozi bwa Fan Base ya Rayon Sports bwanditse butumira Komite Nyobozi y’ikipe mu nama yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2020 guhera saa kumi (16h00’) kuri Mattina Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Fan Base yavuze ko muri iyi nama yanatumiwemo abayobozi b’icyubahiro ba Rayon Sports, Komite iyobowe na Munyakazi Sadate yatumijwe kugira ngo itange ibisobanuro ku buzima bw’ikipe muri iki gihe, imikoranire hagati ya komite n’izindi nzego ndetse n’imikoranire hagati ya Rayon Sports n’abaterankunga barimo SKOL Brewery Ltd, Airtel, Radiant n’abandi.

Itsinda ry’abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever, ryahise ryandika ibaruwa yaryo, rimenyesha Fan Base ko ryitandukanyije n’icyo cyemezo.

Yagize iti “Dushingiye ku makuru dukesha umuyobozi uhagarariye inyungu zacu nka Gikundiro Forever Group muri Fan Base yaduhaye, aho atugaragariza ko atazi n’aho ibyifuzo ubuyobozi bwa Fan Base bwashyize ku murongo w’ibyigwa byatangiwe.

Dushingiye kandi ku kuba hatumijwe inama bamwe mu bagize Fan Base tutabizi, ngo dutange ibitekerezo duhawe kandi hashingiwe ku gushaka kw’abanyamuryango bacu, turabamenyesha ko iyi nama tutazi uko yateguwe ndetse tutayishyigikiye nka Gikundiro Forever Group”.

Aba bagize Gikundiro Forever bahise batangaza ko bahagaritse umwe mu bayobozi babo witwa Mushimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic, wari ubahagarariye muri Fan Base ndetse wari na visi perezida wa Fan base kubera ibyo ngo bamukurikiranyeho.

Amakuru aravuga ko kubera uyu mwiryane Fan base yateje, bishoboka ko iyi nama y’uyu munsi itakibaye cyane ko ngo nta n’ububasha ifite bwo gutumiza komite nyobozi.

Muri Rayon Sports kandi ntabwo ibintu byera ngo de kuko Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi, FERWAFA yandikiye umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate n’Umuvugizi w’ikipe ayoboye ibasaba kwitaba ku cyicaro cyayo, kugira ngo batange ibisobanuro ku magambo batangaje banenga ubuyobozi bwa FERWAFA.


Gikundiro Forever Fan Club yahagaritse uwari uyihagarariye muri Fan Base azira kubahagararira nabi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND