RFL
Kigali

Bwa mbere Olivier Karekezi yeruye avuga impamvu yatumye atandukana na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/05/2020 13:06
0


Karekezi Olivier ushobora kugaruka gutoza mu Rwanda, yasobanuye impamvu yatumye atandukana n'iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari amaze guhesha ibikombe bibiri mu gihe kitageze ku mwaka yari ayimazemo, anavuga ko ibyatumye ava muri Rayon Sports byamuvana no mu yindi kipe iyo ariyo yose.



Benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ntibasobanukiwe impamvu Karekezi Olivier yasohotse muri Rayon sports ayimazemo igihe gito kandi yari amaze kuyigeza kuri byinshi, birimo ibikombe bibiri yari amaze kuyihesha ndetse no gukina umupira wo hasi kandi wihuta.

Inshuro nyinshi Karekezi yangaga kugaruka ku mpamvu zatumye ava muri Rayon Sports, kuko kugeza magingo aya, benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru ntibarasobanukirwa isohoka rya Karekezi muri Rayon Sports.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda Ku wambere tariki 04 Gicurasi 2020, Karekezi yeruye avuga impamvu nyamukuru zatumye asohoka muri iyi kipe yari amaze kubaka umubano ukomeye n'abafana ba Rayon Sports.

Yagize ati"Inshuro nyinshi ntabwo nashatse kugaruka kuri iyi ngingo. Ariko reka nyivugeho, impamvu yatumye mva muri Rayon Sports yaturutse ku buyobozi, kuko mu mibereho yanjye ntabwo nkunda umuntu wivanga mu mirimo yanjye".

"Ubuyobozi bwaramvangiye bugashaka ko nkora ibi kandi nanjye mfite ibyo nateguye gukora, iyo bigenze bityo turatandukana nkurira indege ngasanga umuryango wanjye".

"Ni iyo mpamvu yatumye ntandukana na Rayon Sports kandi yanatuma mva no mu yindi kipe iyo ariyo yose".

Karekezi wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi igihe kirekire, yari mu ikipe yanditse amateka atazibagirana mu mitwe y'abanyarwanda, yo kujya mu gikombe cya Afurika CAN 2004, ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rihatse ayandi kuri uyu mugabane.

Uyu munyabigwi biranugwanugwa ko mu mwaka utaha w'imikino azaba ari mu rw'imisozi igihumbi atoza ikipe imwe yo mu cyiciro cya mbere.

Amakipe atatu yamaze kumugezaho icyifuzo cyuko yayatoza, ariko amahirwe menshi cyane afite Kiyovu Sports kuko n'ibiganiro hagati y'impande zombi bigeze kure.


Karekezi mu nzira zigaruka gutoza muri shampiyona y'u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND