RFL
Kigali

FERWAFA yaciye amarenga ko shampiyona y'u Rwanda izakinwa ikarangira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/05/2020 11:43
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryamaze gutangaza ko umwanzuro wo gusesa cyangwa gukomeza shampiyona uzafatwa hashingiye ku bitekerezo by'abanyamuryango netse n'ingamba igihugu kizaba cyafashe, umwanzuro ndakuka ukazatangazwa tariki 30 Gicurasi 2020.



Kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi, nibwo FERWAFA yasubije ibaruwa ya CAF, aho yari yayisabye kugaragaza aho shampiyona yasubitswe igeze, uburyo amakipe akurikirana ndetse n'ingamba zihari zo kurangiza umwaka w'imikino wa 2019-2020.

Mu gisubizo FERWAFA yahaye CAF, yayigaragarije imikino yari isigaye ngo shampiyona isozwe, n'uburyo amakipe akurikirana.

Kubijyanye n'ingamba zo gusoza umwaka w'imikino wa 2019-2020, FERWAFA yasabye CAF ko yategereza umwanzuro izafata tariki 30 Gicurasi hakarebwa niba imikino iseswa cyangwa igasubukurwa igakinwa ikarangira.

FERWAFA yavuze ko mbere yo gufata umwanzuro izabanza kuganira no kungurana ibitekerezo n'abanyamuryango bayo, ndetse ikazanashingira ku cyemezo cya guverinoma y'u Rwanda ku ngamba zo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.

Benshi mu banyamuryango ba FERWAFA bifuza ko imikino itaseswa ahubwo harebwa uburyo yakinwa ikarangira, ariko hitabwa kurinda ubuzima bw'abantu kuko aricyo cy'ingenzi.

Gufata umwanzuro binyuze mu biganiro n'abanyamuryango byongereye icyizere ko shampiyona amahirwe menshi izakinwa ikarangira.

Mu ibaruwa CAF yandikiye amashyirahamwe yose tariki 26/04/2020, yayasabye kugaragaza ingamba bafashe zo gusoza umwaka w’imikino nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus gihagaritse ibikorwa byinshi birimo n’umupira w’amaguru.

Mu Rwanda shampiyona yahagaze APR FC ariyo iri ku mwanya wa mbere aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota atandatu, ikaba inafite umukino w’ikirarane igomba gukina na Espoir FC i Rusizi, Mu gihe Gicumbi ariyo iri ku mwanya wa nyuma.

Tariki 30 Gicurasi 2020, nibwo hazatangazwa umwanzuro wa FERWAFA ku hazaza ha shampiyona y’u Rwanda, mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, niba iseshwe cyangwa isubukuwe.


FERWAFA yaciye amarenga ko shampiyona itazaseswa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND