RFL
Kigali

Niyo Bosco yasohoye indirimbo isaba gushyira imbere ‘Ubumuntu’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/05/2020 7:43
0


Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bafite igikundiro muri iki gihe, yasohoye indirimbo nshya isaba abantu gushyira imbere ubumuntu bakarangwa n’urukundo kuko ari ryo tegeko riruta andi.



Iyi ndirimbo nshya yasohotse mu ijoro ry’uyu wa 04 Gicurasi 2020, ifite iminota 04 n’isegonda 01’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Bob Pro muri The Sounds. 

“Ubumuntu” ije ikorera mu ngata iyo yise ‘Ibanga’ imaze amezi abiri isohotse, aho ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 300, yatanzweho ibitekerezo birenga 600.

Niyo Bosco mu ndirimbo ‘Ubumuntu’ aririmba ashishikariza abatuye Isi gushyira imbere ubumuntu kurusha ikindi icyo ari cyo cyose. Akavuga ko abantu ari kimwe kuko bose bava amaraso.   

Avuga ko iyo usobanukiwe uwo uriwe; ugaha agaciro amarangamutima yawe, ugahitamo uburyo bwiza bwo kubaho, iherezo ryawe, bituma urinda ibyiza wagezeho mu gihe cyose ukibagiza imbaga ibibi wari uzwiho.

Hari aho aririmba agira ati “Agaseke k’amagara ntigatwarwe n’umwasama, witekereza kugira iyo ujya utazi iyo uva. Sobanukirwa inzira uciye, wiba Nyamujyayobigiye, utazayobera aho utazikura.” 

Niyo Bosco avuga ko buri wese akwiye guharanira kugenga kamere ye kuko ari umwanzi ukomeye w’ibicantege.  Asaba abantu gufashanya kuko itegeko risumba ayandi ari ‘urukundo’.

Uyu muhanzi yagize izina rikomeye mu ruhando rw’abahanzi bigenga abicyesha indirimbo ye yise ‘Ubigenza ute?’ imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 1 ku rubuga rwa Youtube.

Anazwi mu ndirimbo nka ‘Uzabe intwari’, ‘Ibanga’ n’izindi.

Umuhanzi Niyo Bosco yasohoye indirimbo nshya yise 'Ubumuntu'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YITWA 'UBUMUNTU' YA NIYO BOSCO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND