RFL
Kigali

Menya ingano y’isukari utagomba kurenza ku munsi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:5/05/2020 13:20
0


Isukari ishyirwa mu cyo kunywa ni ikintu kigomba kwitonderwa cyane. Isukari nyinshi igira ingaruka mu mubiri nk’uko twabibonye munkuru yacu iheruka ivuga ku ngaruka z’isukari nyinshi ku muntu. Uyu munsi turagufasha kumenya ingano y’isukari utagomba kurenza ku munsi.



Kunywa isukari nyinshi bishobora kugukururira ikibazo cyo kugira ibiro byinshi ndetse n’izindi ndwara zitandukanye zirimo Diyabete, indwara y’umutima n'izindi. Ariko reka twibaze tuti ”Ese ubundi ubwinshi bw’isukari tuvuga ni ubungana gute? Ese ushobora guhitamo gukoresha gake cyangwa wafata umwanzuro wo kuyirinda?

ISUKARI YONGEREWE MU CYO KUNYWA N’ISUKARI ISANZWE MU BYO KURYA BIRATANDUKANYE CYANE

Ni ingenzi cyane kugaragaza itandukaniro riri hagati y’isukari wavuye kugura ukayikoresha mu cyayi cyangwa ikindi kinyobwa, n’isukari isanzwe iboneka mu byo kurya bya buri munsi nk’imboga n’imbuto. Ibi byo kurya bibonekamo isukari ni bimwe usangamo amazi.

Ibi rero ubwabyo biba byihagije ku isukari ni na yo mpamvu tudasabwa gushyiramo indi. Isukari kandi igereranyije tuyisanga mu binyobwa byo mu nganda n’ibindi bikorerwa mu nganda nk’imigati, ariko nanone hari abagomba kubyirinda nabyo. Icyo kumenya hano ni uko isukari yongerewe mu byo dukoresha umunsi ku wundi ari mbi cyane kurusha isanzwe mu biribwa cyane cyane iyo twashyizemo irengeje urugero.

 NI IYIHE NGANO Y’ISUKARI IDAFITE ICYO ITWAYE UKWIYE GUKORESHA KU MUNSI?

Bamwe bashobora gukoresha isukari nyinshi bakabona ko ntacyo ibatwaye, mu gihe abandi bayirinda cyane bitewe n’uko bazi impamvu yabyo. Twifashishije ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo American Heart Association (AHA) ingano y’isukari yongerwa mu byo kunywa cyangwa ibyo kurya ku munsi igomba kuba ingana gutya:

Abagabo: Bagomba gukoresha nibura 150 Kalorine ku munsi (37.5 gram cyangwa utuyiko icyenda (9) tw'isukari.

Abagore: Bagomba gukoresha nibura Kalorine 100 ku munsi ni ukuvuga garama 25 cyangwa utuyiko dutandatu (6) tw'isukari.

Niba usanzwe ukoresha isukari nkeya urahita ubyumva gusa niba wari usanzwe ukoresha irenze aka ni ko kanya ko gukosora mu buryo bwo kwirinda ibibazo n’izindi ngaruka ku mubiri wawe nk’uko twazibonye. Niba wongeraga isukari mu byo kurya byawe bisanzwe, uyu munsi umenye ko nta mpamvu rwose kuko ubwabyo byihagije.

Niba ufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije twakugira inama yo kwirinda isukari cyane kuburyo bushoboka, bisobanuye ko utemerewe gukoresha isukari, cyakora ukaba wayikoresha wenda nka rimwe mu cyumweru cyangwa rimwe mu kwezi. Irinde isukari nyinshi n’ibindi byose yongerewemo.

Niba urwaye indwara y'umubyibuho ukabije , Diyabete ,... usabwe no kwirinda ibindi bintu byongerewe isukari.

Dore uburyo isukari nyinshi yica gahoro gahoro

Source: Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND