Airtel Rwanda
Kigali

FC Barcelona igiye kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kugura Neymar

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/05/2020 14:24
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya FC Barcelona bwamaze gutangaza ko uretse abakinnyi batatu b’indakorwaho, bwiteguye kurekura bamwe mu bakinnyi bakomeye kugira ngo bakusanye amafaranga yo kugarura Neymar do Santos Jr i Camp Nou.



Umutoza mukuru wa FC Barcelona Quique Setien, yamaze kugeza icyifuzo cye ku buyobozi bw’iyi kipe ko ashaka Neymar muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi mu mwaka utaha w’imikino.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwavuze ko bwiteguye gukora ibishoboka byose bugafasha umutoza mukuru kumuha ibyo akeneye kugira ngo azasohoze ibo yahize kuzayigezaho ubwo yayigeragamo umwaka ushize.  

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko uretse abakinnyi batatu gusa, barimo Lionel Messi, Frenkie de Jong na Marc-Andre ter Stegen, batemerewe kugurishwa, abandi bose basigaye barekurwa hagize ikipe itanga ibyo bifuza.

Ntiharamenyekana igihe isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rizafungurirwa  ku mugabane w'i Burayi kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza Isi.

Amwe mu makipe akomeye yo mu bwongereza arimo Manchester United na Arsenal yagaragaje ko yifuza bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona barimo myugariro SamuelUmutiti.

Abandi bakinnyi bashobora kurekurwa n’iyi kipe barimo Ivan Rakitic, Arturo Vidal, Luis Suarez,  Riqui Puig, Arthur Melo ndetse na Ansu Fati ushobora gutizwa cyangwa akerecyeza mu Budage muri Dortmund.

Barcelona itangaza ko yiteguye kumvikana n’ikipe yose izitwaza miliyoni 80 z’ama-Euro ku muna-Brazil Philippe Coutinho.

Gusa ariko ikaba ifite ikibazo gikomeye cyo kurekura Ousmane Dembele, kuko bazi neza ko amafaranga yaguzwe muri 2017 ubwo yavaga muri Dortmund, agera kuri Miliyoni 105 z’ama-Euro, itazayabona.

Ubuyozi bw’iyi kipe butangaza ko atari Neymar wenyine bushaka kugura kuko hari n’abandi bakinnyi bazongerwamo kugira ngo ikipe yongere kwegukana ibikombe mpuzamahanga bitandukanye.  

Neymar ukinira PSG yo mu Bufaransa kuri ubu, yagiriye ibihe byiza muri FC Barcelona ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye haba muri Espagne no hanze yayo.

Uyu muna-Brazil yaciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi ku Isi ubwo yavaga muri FC Barcelona muri 2017, akajya muri PSG atanzweho Miliyoni 198 z’ama-Pound.

 

Raktic na Dembele basobora gusohoka muri Barcelona, Neymar akinjira


Umutiti ashobora kwerekeza mu makipe yo mu Bwongereza


Quique Setien atangaza ko akeneye Neymar i Camp Nou mu mwaka utaha


Neymar ukinira PSG ashobora kugaruka muri FC Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND