RFL
Kigali

Noella Izere murumuna wa Liza Kamikazi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Iby’Isi’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2020 12:30
0


Umuhanzikazi Noella Izere murumuna wa Liza Kamikazi, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Iby’isi’ irimo ubutumwa bushishikariza abantu kwimika urukundo n’ubumuntu aho gupfa ibintu.



Noella Izere ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu Liza Kamikazi, Jaasi Kambele Ituze na Noella Izere. 

Mu 2016 ni bwo yinjiye mu muziki anasohora indirimbo yise ‘Nyegera’. Yavugaga ko azajya akora indirimbo ziri mu njyana ya RnB, gusa kuri ubu yahinduye umuvuno yiyemeza gukora gakondo ivanze na Afuro Fusion.

Amashusho (Video) y’indirimbo ye nshya yasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2020. Afite iminota 03 n’amasegonda 52’ ndetse yatunganyijwe na Bonkey uri mu bagezweho. 

Noella Izere yabwiye INYARWANDA, ko yanditse indirimbo ‘Iby’isi’ nyuma yo kubona umwiryane mu bantu batandukanye, mu miryango, mu nshuti, mu kazi bose bapfa ibintu.

Avuga ko yayikoze agira ngo ashishikarize abantu kwimika urukundo n’ubumuntu muri bo aho gupfa ibintu “kuko uko biza ni nako bigenda, mbese nta nyirabyo”. 

Amashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo abakinnyi ba filime b’amazina azwi barimo Nkota Eugene, Mama Nick, Gatari n’abandi bakinnye ubutumwa yaririmbye.

Uyu muhanzikazi yavuze ko afite gahunda yo gukomeza gukora ibihangano biri mu njyana gakondo na Afro Fusion kandi byubakiye ku butumwa bw’urukundo. 

Urugendo rw’umuziki we arukubira mu rukundo, kwihangana ndetse no kwizera. Avuga ko muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, umuhanzi akwiye gufata iya mbere mu kwirinda ndetse akanarinda abandi, by’umwihariko akereka abamurebereraho uko bakwiye kwitwara.

Umuhanzikazi Noella Izere yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Iby'Isi'

Noella yavuze ko agiye kwibanda kuri gakondo na Afro fusion

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBY'ISI' YA NOELLA IZERE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND