RFL
Kigali

Dore uburyo isukari nyinshi yica gahoro gahoro

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/05/2020 11:13
0


Ntabwo wava ku cyayi cya mu gitondo kirimo isukari! Ni byo kandi birumvikana, yewe nturi wenyine, ariko se twibaze, ingano y’isukari ukoresha ingana ite? Ibyo dushyiramo isukari ntitwabireka burundu cyangwa tukiga gukoresha nke kugira turengere ubuzima bwacu?.



Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kunywa isukari nyinshi byica kurusha uko abantu babitekereza. Aha tugiye kurebera hamwe uburyo isukari ishyira ubuzima bw'umuntu mu kangaratete n'uko yabikumira.

1.      ISUKARI ITERA UBURIBWE MU MAGUFA

Niba ukunda guhura n’uburibwe bw’amagufa, uzahite utekereza ko nyirabayazana ashobora kuba ari ingano y'isukari uri gukoresha cyane, muri iyo minsi uyigabanye ukoreshe nke bishoboka.


2.      AMASO YAWE NAYO ARARWARA

Vuba aha ngaha ushobora kuzabona imbogamizi y’iterambere wari ufite ugatekereza ko byatewe n’ikindi nyamara ari isukari nyinshi ukunze gukoresha. Kugira isukari nyinshi mu mubiri rero bituma imboni y’ijisho ihungabana ku buryo ushobora guhura n’ikibazo cy’amaso igihe kirekire nk’uko bitangazwa na American Optometric Association.


3.      ISUKARI NYINSHI MU MUBIRI ITERA AGAHINDA GAKABIJE

Isukari nyinshi mu mubiri irema za horomone zitera uburibwe umuntu kugeza aho bigeze no ku bwonko bwe. Ikigo ‘The American Journal Clinical Nutrition’ cyagaragaje ko abagore ari bo bafite ibyago byinshi yo kurwara indwara y’agahinda gakabije babitewe n’isukari, gusa nanone bongeraho ko ari urwa buri wese.


4.      URUHU RWAWE RURANGIRIKA N’IMYAKA IKIYONGERA VUBA VUBA

Korojene ziba mu mubiri w’umuntu zifasha mu kugira uruhu rwiza ndetse rukeye. Igabanya kandi ingano y’isukari uba wafashe. Iyo Girikoze iva mu isukari uba wafashe yihuza na Poroteyine ziba mu mubiri zigakora ubwirinzi. Ariko twirengagije ibyo, wibaze niba ukeneye kurama no kugira uruhu rutoshye wirengagize isukari.


5.      INSEKO YAWE NAYO IZABIGENDERAMO

Rimwe na rimwe uzumva munda usa n’ubereye aho numara umwanya muto umaze kurya ibinyasukari byinshi. Ese wari uzi ko isukari nyinshi igabanya ubushake bwo kurya ibindi biryo, ibinyujije mu kanwa kawe bigatuma uhungabana ukubonye wese akabona wijimye mu maso ndetse bishobora gutuma ingano ya za bagiteriya yiyongera bigendeye ku ngano y’isukari wafashe.


6.      UZABURA IMBARAGA MU GIHE WARI UZIKENEYE

Isukari nyinshi itera ubunebwe. Isukari nyinshi si nziza, kuko igira ingaruka ku buzima bwawe bw’igihe cyose. Everyday Health  bavuze ko isukari yongera inzara , umunaniro, kumva utaruhutse, ikizungera (Dizziness),……….


7.      UZAKUZA DIABETE

Pancreas ifasha mu gukora Insulin nayo ifasha mu gukwirakwiza isukari wariye mu mubiri. Dufatiye ku bushakashatsi bwa Mayo Clinic, hariho ubwoko bubiri ushobora gukuzamo indwara ya Diabete, mu gihe umubiri ubuze Insulin. Isukari yo ku kigero cyo hejuru itera Pancreas kurema Insulin nyinshi, iyo ibi bikomeje rero ntabwo ibona ubushobozi. Ubwo buryo 2 rero bwose ni ubwo kwitonderwa kuko ni bwo butuma habaho kurwara indwara ya Diabete.

8.      USHOBORA GUPFA VUBA KURUSHA UKO WABITEKEREZAGA.

Gukora imyitozo ngororamubiri, kurya imboga ndetse no kuryamira ku gihe ni byiza cyane kuko bituma amahirwe yawe yo kubaho yiyongera. Ibi byose ni byiza. Ngaho nawe ibaze niba utajya utekereza kubyo kurya byawe? Ubushakashatsi bwagaragaje ko isukari nyinshi irema indwara zitera ubwoba ku buryo ubwazo zakwiyicira utitonze. Muri izo twavuga nk’umubyibuho ukabije, diabete, indwara y’umutima ,……


Ni ngombwa rero kwimenya tukamenya ko ubuzima bwacu bukomeye, tukamenya kubwitaho no kubufata neza. Isukari irakundwa kandi iraryoha gusa gukoresha nyinshi irengeje urugero, bwa buryohe bwayo ntibumara kabiri munda kuko itangira kugutera indwara zinyuranye nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND