RFL
Kigali

Abakinnyi ba Rayon Sports bakiriye inkunga ivuye muri SKOL

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/05/2020 14:51
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bagejejweho inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri byatanzwe n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd.



Uruganda rwa SKOL rumaze hafi imyaka itandatu ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports, aho kuri ubu ruyiha miliyoni 66 Frw ku mwaka.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’uru ruganda bwatekereje kugoboka abafatanyabikorwa barwo muri ibi bihe bya Coronavirus, aho bageneye buri mukinnyi ukina muri Rayon Sports ibihumbi 100 Frws n’agafka k’ibiro 25 b’umuceri.

Igikorwa cyo kubashyikiriza inkunga cyagombaga kuba cyarakozwe guhera ku wa Kane, gusa byarangie gitangijwe ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi.

Ku ikubitiro abakinnyi 17 batuye mu bice byo hanze y’Umujyi wa Kigali ugana mu Majyepfo, Kimisagara, i Nyamirambo no ku Mumena, nibo bagejejweho inkunga.

Michael Sarpong uheruka gutandukana na Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bashyikirijwe iyi nkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri w’ibilo 25.

Biteganyijwe ko abasigaye bagezwaho inkunga yabo kuri uyu wa Gatandatu, aho ihabwa abakinnyi bose bafitanye amasezerano na Rayon Sports ndetse n’abatoza bose.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira, SKOL izaha Rayon Sports miliyoni 33 Frw nk’igice cya kabiri cya miliyoni 66 Frw iyigomba buri mwaka hanyuma izindi 33 Frw zikaba zarishyuye umwenda iyi kipe yafashe mu mwaka ushize w’imikino.

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports baheruka inkunga y’ibihumbi 100 Frw ku bafite imiryango n’ibihumbi 50 Frw ku ngaragu, bahawe n’amatsinda y’abafana b’iyi kipe yabigabanyije ngo abiteho. Iyi nkunga yatanzwe ikurikiye ibyiciro bibiri by’ibihumbi 50 Frw byatanzwe n’ikipe binyuze ku mafaranga yakusanyijwe n’abafana.


Abakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwakira inkunga ivuye muri Skol





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND