RFL
Kigali

Abahanzi bo muri Kina Music, Navio n’abo muri Amerika bakoreye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/05/2020 12:43
0


Abahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kina Music, bakoreye igitaramo cy’uburyohe ku mbuga nkoranyambaga bafatanyije n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Navio uri mu bakomeye muri Uganda.



Iki gitaramo kiswe ‘Global Music Power Hour’ cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020 kibera ku mbuga nkoranyambaga hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Cyaririmbyemo abahanzi bo muri Kina Music; Butera Knowless, Igor Mabano, Nel Ngabo, Navio wo muri Uganda, Elan Morrison wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rob Drakin, Steith Ulvang, Hot Buttered Rum na Jonny 5 of Floods.

Global Livingston Institute yateguye iki gitaramo isanzwe ikorana bya hafi na Kina Music mu itegurwa ry’ibitaramo bya Tour du Rwanda bibera Rubavu, Musanze, Kigali n’ahandi.   

Ishimwe Karake Clement Umuyobozi wa Kina Music, yabwiye INYARWANDA, ko iki gitaramo cyateguwe hagamijwe gususurutsa abantu muri ibi bihe bya guma mu rugo no gusangira ubumenyi ku muco.

Navio uri mu bahanzi bo muri Uganda bakomeye yaririmbye mu buryo bwa Play Back. Yabanje kuvuga ko yishimiye kuganira no kuririmbira abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange.  

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Njogereza’ yavuze ko Global Livingston Institute yagize neza gutegura igitaramo nk’iki cyabereye ku rubuga rwa Instagram rw’iki kigo.  

Muri iki gitaramo, Nel Ngabo yaririmbye indirimbo ‘Boss’ iherutse gusohoka yakoranye na Dj Miller witabye Imana. Umwe mu bari bakurikiye iki gitaramo yavuze ko “Abamarayika bifuza kuyumva indi nshuro”.

Uyu muhanzi uri mu batanga icyizere muri muzika Nyarwanda, yavuze ko afite uburyo butandukanye aganiririho n’abafana be kandi ko indirimbo ze ziboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. 

Umuhanzi akaba na Producer muri Kina Music, Igor Mabano yaririmbye indirimbo ‘Too Late’. Yavuze ko muri iki gihe abantu basabwa ku guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bagikoresheje bakora indirimbo.

Yavuze ko iyi ndirimbo iri kuri Album ya mbere ‘Urakunzwe’ yiteguraga kumurika muri Werurwe arayisubika bitewe n’amabwiriza yashyizweho agamije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi. 

Umuhanzikazi Butera Knowless we yaririmbye indirimbo ‘Nyigisha’ aherutse gusohora. Iyi ndirimbo yanditswe n’umugabo we, ndetse yavuze ko ari isengesho rye asaba Imana kumuha ubumuntu mu migirire ye ya buri munsi.

Iyi ndirimbo iri kuri Album ya Gatandatu ashobora kuzamurika muri uyu mwaka. Aherutse kubwira INYARWANDA, ko amagambo agize iyi ndirimbo ‘Nyigisha’ yifuza ko uzamukomokaho wese azayumva. 

Dr Rev Andrew Ward wari uyoboye iki gitaramo yashimye abahanzi bo muri Kina Music, avuga ko biteguye kubatumira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bitandukanye.

Uyu mugabo azwi na benshi mu bitaramo bya Tour du Rwanda. Mu bitaramo biheruka no mu 2019 yaratunguranye aririmba amagambo agize indirimbo ‘Mbega akanyamanza keza’ [N’ubu yongeye kuyiririmba]. 

Abahanzi bo muri Kina Music bakoze iki gitaramo bakurikira Tom Close uherutse kugikorera kuri shene ya Youtube yitwa MK1 TV, kuwa 25 Mata 2020.

Butera Knowless na Ishimwe Clement mu gitaramo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga


Nel Ngabo yaririmbye indirimbo 'Boss' yakoranye na Dj Miller witabye Imana

Iki gitaramo cyaririmbye abahanzi bo muri Kina Music, Navio n'abo muri Amerika

Abahanzi bo muri Kina Music baririmbye mu gitaramo cyateguwe na Global Livingston Institute





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND