RFL
Kigali

Rayon Sports yemeye kwishyura Michael Sarpong no kumwishyurira inzu n’ibizamutunga kugeza avuye mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/05/2020 14:24
0


Michael Sarpong uherutse kwirukanwa na Rayon Sports kubera imyitwarire mibi, binyuze mu biganiro n’ubwumvikane, ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeye kumwishyura amafaranga bamufitiye no kumwishyurira inzu yo kubamo n’ibizamutunga kugeza igihe azavira ku butaka bw’u Rwanda cyangwa abonye indi kipe yerekezamo.



Ku wa Kane tariki 30 Mata 2020, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagize ibyo bwumvikana n’uwahoze ari rutahizamu wayo  Michael Sarpong wirukanywe n’iyi kipe tariki ya 23 Mata 2020.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwuzuzwa na buri mukinnyi cyangwa umutoza usohotse muri Rayon Sports amasezerano ye atarangiye, hari ibyo buri ruhande rwemeye kubahiriza.

Sarpong yashimiye Rayon Sports kuri buri kimwe bamukoreye kuva yagera mu Rwanda anasaba imbabazi uwo yaba yarahemukiye wese mu gihe yamaze muri Rayon Sports ndetse abizeza ko azahora yiyumva mu muryango mugari wa Rayon Sports.

Ibyo Sarpong yemeye:

1.   Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko Sarpong yagaruye ibikoresho by’ikipe nk’uko yari yabisabwe.

2.   Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje kandi ko Sarpong yemeye ko atazabaza umushahara w’ukwezi kwa Mata 2020 nk’uko n’abandi bakinanaga babyemeye.

Ibyo Rayon Sports yemeye:

1.   Rayon Sports ntizishyuza Sarpong amadorali 612 y’ itike y’indege yamukuye muri Norvège

2.   Ikipe ntizishyuza Sarpong bimwe mu bikoresho atagaruye.

3.   Rayon Sports izakomeza kwishyurira Sarpong inzu n’ibimutunga kugeza asubiye iwabo cyangwa abonye ahandi yerekeza.

4. Rayon Sports yemeye kuzishyura Michael Sarpong 1,125,000 Frws. 


Urupapuro Sarpong yujuje nk'umukinnyi usohotse muri Rayon Sports


Michael Sarpong yirukanwe burundu muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND