Inkuru y’incamugongo yaturutse mu bitaro bya Sir HN Reliance Foundation Hospital bihereye muri Mombai yatashye mu matwi y'abakunzi ba filime ni urupfu wa Rich Kapoor. Uyu mugabo uruphu rwe rwatunguranye kuko nta gihe yari amaze arwaye, biravugwa ko yahitanwe na Cancer.
Rishi Kapoor yavutse kuwa 14 Nzeli 1952 mu Buhinde
mu mujyi wa Mumbai. Yitabye Imana mu bitaro byo mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde aho
yari afite ikigo cyo mu buhumekero (Breathing problems). Rish Kapoor yaje
kumenyekana mu mwaka 1973 muri filime ye yakoze yise Bobby.
Umwuga wo
gukina sinema yawutangiye mu 1970 atangirira muri filime yakozwe n’umubyeyi we
umubyara Raj Kapoor, bayita Mera Naam Joker. Nyuma yo kugaragara muri iyo
filime yaje gukomeza umwuga wo gukina sinema agaragara mu ma filime menshi
atandukanye yakunzwe cyane. Yagiye anatunganya ama filimi menshi atandukanye.
Filime ya
nyuma yagaragayemo ni iyitwa The Body yasohotse mu mwaka ushije wa 2019.
Rishi Kapoor na Neetu Kapoor wari umugorewe
Amakuru y’uburwayi bwe yatangiye kumenyekana ku munsi w’ejo aho abakunzi be batangiye kuvuga amakuru atandukanye ko Rishi arwariye mu bitaro byitwa Sir HN Reliance Foundation Hospital mu mujyi wa Mumbai. Nyuma yaho gato ni ho umuvandimwe we Randhir Kapoor yatangarizaga Press Trust India yemeza aya makuru gusa avuga ko atarembye cyane ko aza koroherwa.
Nk'uko bikubiye mu nkuru dukesha CNN, uyu mugabo ufite ibigwi bikomeye muri Sinema yo mu Buhinde yari arwaye indwara ya Cancer aho mu
mwaka 2018 yagiye kuyivuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma yaho gato aza kugaruka mu Buhinde muri Nzeri umwaka ushije wa 2019. Muri uyu mwaka ni bwo yongeye kuganzwa n'iyi ndwara ajyanwa mu bitaro byo mu Buhinde ari naho yapfiriye.
Rishi Kapoor yari umukinnyi ukomeye muri
Bollyood mu Buhinde
Urupfu ruje rukurikira urwa Irrfan Khan uherutse kwitaba Imana mu minsi micye ishije ku myaka 53 y’amavuko. Urupfu Rishi Kapoor rwababaje abakunzi benshi batandukanye, abakinnyi ba filime cyane cyane abo mu Buhinde aha twavuga nk’icyamamare Amitabh Bachchan wari inshuti ye ya hafi, aho yabigaraje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagaragaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’inshuti ye.
Umwanditsi: Dusabimana Soter -InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO