RFL
Kigali

“Sarpong aje muri Gasogi United twamukunda urukundo ruramba nk’impuhwe z’umubyeyi” – KNC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/04/2020 12:11
0


Perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles yatangije urugamba rwo kureshya rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong, uherutse kwirukanwa muri Rayon Sports, nyuma yo kumuvuga imyato aho yamwijeje ko ibyo ataraboa mu buzima bwe, yabibona ageze muri Gasogi United, aho yakundwa urukundo ruramba nk’impuhwe z’umubyeyi.



Nyuma yuko Rayon Sports yirukanye Michael Sarpong imuziza imyitwarire mibi irimo no gutuka umuyobozi mukuru w’iyi kipe, hatangiye kuvugwa amakipe menshi amwifuza arimo ayo mu Rwanda ndetse n’ayo mu karere.

Ibinyamakuru bitandukanye bo muri Tanzania banditse kenshi ko Sarpong ari mu biganiro n’ikipe ya Yanga Africans, Gasogi United yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda itangaje k’umugaragaro ko yifuza Sarpong.

Mu kiganiro umuyobozi wa Gasogi United, Bwana KNC, yagiranye na Radio Rwanda, yashimagije uyu mukinnyi avuga ko nta kipe itamwifuza  ariko ko byaba agahebuzo agiye muri Gasogi kuko yaba agiye mu rugo aho yateteshwa.

Yagize ati”Sarpong ni umukinnyi mwiza buri kipe yakwifuza, kuko azi gutsinda, agira ishyaka mu kibuga kandi yitanga ku buryo bushoboka, wabibaza ba myugariro bahura nawe”.

“Sarpong aje muri Gasogi yabona ibyo atigeze abona mu buzima bwe kuko aba aje mu ikipe imukunda itamutererana mu byago, yego ntitwamukunda kurusha Mama we umubyara ariko twamukunda urukundo ruramba nk’impuhwe z’umubyeyi”.

“Muri Gasogi, Sarpong yateteshwa, ntekereza ko yahatsindira ibitego atigeze atsinda mu makipe yanyuzemo kuko yaba ari kumwe n’abakinnyi b’abahanga dufite mu ikipe yacu, ntekereza ko tubonye Sarpong amakipe yaba agatoye”.

KNC yongeyeho kandi ko Kujya muri Gasogi United byaba ari amahitamo meza kuri Sarpong kuko byarushaho kumwubakira ejo heza.  

Gasogi United ni ikipe yagaragaje imbaraga ku Isoko no kudatinya guhangana n’amakipe afite izina rikomeye mu Rwanda, aho ahanganiye abakinnyi n’andi makipe bikarangira ibegukanye, barimo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier ndetse n’umurundi Ndikumana Tresor.

Uyu ni umwaka wa mbere Gasogi United iri gukina mu cyiciro cya mbere, nyuma yo kwegukana igikombe mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yahagaze Gasogi United iri ku mwanya wa 9, n’amanota 30 mu mikino 24.


KNC yagaragaje ko ifuza Michael Sarpong ku buryo bukomeye


Sarpong ashobora kwisanga muri Gasogi United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND