RFL
Kigali

SKOL yageneye inkunga abakinnyi ba Rayon Sports bagizweho ingaruka na COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/04/2020 11:52
0


Ubuyobozi bw’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), bwafashe icyemezo cyo kugoboka abakinnyi ba Rayon Sports, bubaha inkunga y’ibiribwa n’amafaranga muri ibi bihe bya Coronavirus bahagarikiwe umushahara wabatungaga.



Uruganda rwa SKOL rumaze hafi imyaka itandatu ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports, aho ruyiha miliyoni 66 Frw ku mwaka, gusa magingo aya ntabwo impande zombi  ziri kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe kuko hari ibyo uruhande rumwe rushaka ko bihinduka mu masezerano.

Amakuru agera ku Inyarwanda yemeza ko Ubuyobozi bwa SKOL bwafashe icyemezo cyo guha buri mukinnyi wa Rayon Sports inkunga y’ibihumbi ijana y'amanyarwanda (100,000 Frw), n’umufuka w’umuceri w’ibilo 25, bizatangwa muri iki cyumweru.

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports baheruka inkunga y’ibihumbi 100 Frw ku bafite imiryango n’ibihumbi 50 Frw ku ngaragu, bahawe n’amatsinda y’abafana b’iyi kipe yabigabanyije ngo abiteho. Iyi nkunga yatanzwe ikurikiye ibyiciro bibiri by’ibihumbi 50 Frw byatanzwe n’ikipe binyuze ku mafaranga yakusanyijwe n’abafana.

Abajijwe ku mubano wa Rayon Sports na SKOL mu kwezi gushize, Perezida Sadate yagize ati “Ibya SKOL mbona natwe bisa n’ibiri mu marembera. Undi mufatanyabikorwa azaboneka rwose. Ibya SKOL na Rayon Sports mbona ari nka bus yacitse feri isigaje kugira aho yegama”.

Tariki ya 20 Werurwe 2020, Perezida Sadate yavuze ko kuva yatorerwa kuyobora iyi kipe nta mafaranga y’uru ruganda yabonye.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira, SKOL izaha Rayon Sports miliyoni 33 Frw nk’igice cya kabiri cya miliyoni 66 Frw iyigomba buri mwaka hanyuma izindi 33 Frw zikaba zarishyuye umwenda iyi kipe yafashe mu mwaka ushize w’imikino.


SKOL yageneye inkunga abakinnyi ba Rayon Sports muri ibi bihe bya Coronavirus


SKOL isanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND