RFL
Kigali

TOP 5: Ibyamamare ku Isi bikorera amafaranga menshi kuri Instagram

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/04/2020 0:41
0


Ibyamamare byinshi bikoresha imbuga nkoranyambaga bigamije gushimisha abakunzi babyo gusa hari benshi bazikoresha bagamije kwinjiza agatubutse. Urutonde ruyobowe na Kylie Jenner w’imyaka 22 akaba muramukazi wa Kanye West. Kuri uru rutonde turasangaho abakobwa bane ndetse n'umugabo umwe.



Ni urutonde rwakozwe na Fox Business muri uyu mwaka wa 2020 igendeye ku rutonde ruheruka gukorwa na Hoppers mu 2019. Ni kenshi wibaza umumaro wo kugira abantu benshi bagukurikira ku mbuga nkoranyambaga bikakuyobera nyamara abazi ibanga ryabyo basobanukiwe neza ko biri mu nzira iri kugaburira bimwe mu byamamare muri iyi minsi.

Amafaranga yinjizwa n'ibi byamamare nta handi ava usibye kwifashishwa mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye byo hirya no hino. Kwamamaza ni inzira imwe rukumbi ibigo nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru bisaruramo akayabo katagira uko kangana.

Imbuga nkoranyambaga zikunzwe kwishyura cyane twavugamo nka Instagram, Youtube, Facebook na Twitter. Gusa ntabwo ba nyiri bino bigo bose bishyura umuntu runaka ngo ni uko afite abantu bamukurikira benshi. Umuntu ukoresha izi mbuga ashobora kugira abamugana akabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo cyangwa bagaca ku buyobozi bw'ibi bigo bikaba ari byo bigira uruhare muri iki gikorwa.

Urutonde rw’ibyamamare bisarura agatubutse kuri Instagram, ruyobowe n’umuherwekazi utunze akayabo karenga Miliyari imwe y'amadorali ya Amerika. Uyu mukobwa akaba ari umuvandimwe w’umugore wa Kanye West ‘Kim Kardashian, afite imyaka 22 y'amavuko. Uru rutonde twarukoze tugendeye ku yo buri cyamamare cyinjiza hagendewe kuri post imwe.

1. Kylie Jenner

Icyo akora: Umunyamideli, Rwiyemezamirimo

Amafaranga yishyurwa kuri post imwe: $ 1,266,000

Umubare w’abantu bamukurikira: Miliyoni 171

2. Ariana Grande


Icyo akora: Umuririmbyi

Amafaranga yishyurwa kuri Post imwe: $ 996,000

Umubare w'abamukurikira: Miliyoni 182

3. Cristiano Ronaldo

Icyo akora: Umukinnyi w’umupira w’amaguru

Amafaranga yishyurwa kuri post imwe: $ 975,000

Umubare w’abantu bamukurikira: Miliyoni 215

Agahigo: Ni we muntu ufite abantu benshi ku Isi bamukurikira

4. Kim Kardashian-West

Icyo akora:Umunyamideli

Amafaranga yishyurwa kuri post imwe: $ 910,000

Umubare w’abantu bamukurikira:Miliyoni 167

5. Selena Gomez

Icyo akora:Umuririmbyi

Amafaranga yishyurwa kuri post imwe: $ 900,000

Umubare w’abantu bamukurikira:Miliyoni 174






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND