RFL
Kigali

Perezida Kagame yavuze ibizashingirwaho mu kwemeza niba ‘Guma mu rugo’ ikomeza n'ibikorwa bishobora gufungurwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2020 18:10
0


Perezida Kagame yatangaje ko amakuru ari gukusanywa umunsi ku munsi na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) agaragaza ikigero Coronavirus iriho mu Rwanda, ari yo azashingirwaho n’abagize Guverinoma bemeza niba gahunda ya Guma mu rugo ikomeza cyangwa irangirana na Mata 2020.



Ibi Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020 mu kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yagiranye n’Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyiciro cya Gatatu cya 'Guma mu rugo' cyemejwe ariko hafatwa umwanzuro w’uko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikora isesengura mu gihugu hose kugira ngo hamenyekane uko ubwandu bwa Coronavirus buhagaze mu gihugu hose.

Yavuze ko muri iki cyumweru hateganyijwe inama ya Guverinoma izasuzuma ingamba zikenewe gufatwa bijyanye n’uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu gihugu nyuma y’isuzuma rizagaragazwa na MINISANTE.


Perezida Kagame mu kiganiro n'Abanyamakuru

Umukuru w’Igihugu yavuze ko aya makuru bazahabwa na MINISANTE bazayifashisha bafata imyanzuro ku bikorwa bimwe na bimwe bishobora gufungurwa kugira ngo ubuzima bwongere bumere nk’ubusanzwe.

Ati “Vuba aha turaza kongera dusuzume, tuvuge ngo ariko duhereye ku bushakashatsi buriho, amakuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu, ari mu giturage mu Mijyi byifashe bite? Twarekura iki kugira ngo ubuzima butangire bwongere buse nubugana uko busanzwe.” 

Yakomeje ati “Ibyo twaba turetseho ni ibihe bishobora gutera ikibazo. Ibyo nabyo nanone dufite indi nama muri iki cyumweru ya Guverinoma izabisuzuma, bihereye kuri iyo mibare, bihereye kuri ubwo bushakashatsi, duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza n’uburyo bifungurwa, n’uburyo bw’intambwe twagenda dutera”.


Perezida Kagame yavuze ko iyi myanzuro izafatwa hanarebwa ku buryo icyorezo kitakongera “gutera ibibazo byinshi”. Yavuze ko ibikorwa bizafungurwa nk’inganda n’ibindi ababikoramo bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ku wa 17 Mata 2020 ni bwo Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, yemeza ko gahunda ya 'Guma Mu Rugo' yongerwaho iminsi 11 ikazarangira tariki 30 Mata 2020 mu rwego rwo guhangana na #COVID19.  

Ku isi abanduye Coronavirus ni Miliyoni 2.99, abakize ni 8.55 naho abapfuye 2017. Mu Rwanda hari abanduye Coronavirus 191 naho abakize ni 92 mu gihe abakirwaye ari 99.

Perezida Kagame yavuze ko amakuru ari gukusanywa na Minisante ariyo azashingirwaho niba 'Guma mu rugo' izakomeza

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND