RFL
Kigali

Diamond Platnumz yifuje ko yasubirana na Tanasha Donna

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/04/2020 17:56
0


Diamond Platnumz uri mu bahanzi bavugwa cyane mu gutandukana n’abakunzi cyane kurenza abandi bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, yifuje ko yasubirana n’uwari umugore we Tanasha Donna.



Ni nyuma y’itandukana hagati y'aba bombi, ibintu byavugishije benshi cyane muri Afurika aho bamwe bahamya ko Diamond uko aba icyamamare muri muzika ari nako yamamara mu gutandukana n’abakunzi be yewe n’abo aba yashatse nk’abagore.

Diamond Platinumz again skips wedding Tanasha Donna on Valentine ...

Kuva Tanasha yasubira ku ivuko muri Kenya muri Werurwe 2020, ubu niho Diamond Platnumz yavuze ku nshuro ya mbere ku gutandukana kwe na Tanasha Donna. Avuga ko yiteguye kumurongora, nubwo hari ikibabaje kitagenze neza mu mibanire yabo.

Mu kiganiro na Wafasi, inkuru dukesha Pulselive, Diamond yagize ati "Nifuzaga kurongora Tanasha 100%, ni yo mpamvu nta muntu waza kuvuga ibijyanye n'imibanire ye n’iyanjye, ubigerageje ndamubwira ngo twubahane. Tanasha yaransukuye kandi nanjye mfite ibitekerezo bisukuye, ariko hari ibintu twifuzaga ko bizaba ejo hazaza hacu ariko siko byagenze, buri wese agomba kubimenya yewe azasuzuma inzira arimo”.

Yunzemo ati “Abantu barabizi ko mu by'ukuri tutari kumwe na Tanasha ubu, hari impamvu zitari mu bushobozi bwacu ariko ubu arabishaka ko twabana kandi nanjye none ndabishaka  cyane ijana ku ijana”.

Tanasha Donna in green - Classic 105

Tanasha ubu wafashe akazina ka Aisha, nyuma yo gutandukana na Diamond yagiye yumvikana mu itangazamakuru ashimangira ko yananiranwe n‘uyu mugabo we kubera ko akorana n’amashitani (Illuminati) yewe na Nyina wa Diamond, Sandra akaba afite imico idahwitse. 

It's never easy to deal with a break up- Tanasha Donna admits to ...

Diamond afitanye umwana na Tanasha Donna






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND