RFL
Kigali

El Salvador: Nubwo bambaye masike! Abagororwa bategetswe kwicara bacucikiranye nyuma y’uko habonetse ubwicanyi 22

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/04/2020 13:35
0


Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo abagororwa bari muri gereza yo mu gihugu cya El Salvador bahatiwe gufungirwa muri gereza imwe, abayobozi birengagije intera igomba kuba hagati yabo babafungira hamwe nyuma yo kubona ubwicanyi 22 bwakozwe ku wa Gatanu.



Mu myaka micye ishize, El Salvador, imaze igihe yibasiwe n’udutsiko twinshi two mu muhanda tuzwi ku izina rya maras, twagize umubare munini w’ubwicanyi ku mugabane wa Amerika.


Urukiko rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga rwemeje ko abantu bamwe bafunzwe mu buryo butemewe n'amategeko barekurwa kubera icyorezo ariko Perezida Nayib Bukele yakomeje kurengera ububasha bwa polisi bwo gufunga abantu no kubohereza mu kato.




Celia Medrano, umuyobozi mukuru wa gahunda y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera mu mujyi wa San Salvador, Cristosal, yabwiye Al Jazeera ati: 'Guverinoma ishimangira gukoresha ifungwa nk'igihano ku muntu wese urenga ku mabwiriza nyobozi, ariko uyu munsi biratandukanye kubera ikibazo dufite”.


Src: Aljazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND