RFL
Kigali

U Butaliyani: Hamenyekanye itariki amakipe asubukuriraho imyitozo, icyizere ko shampiyona igiye kugaruka vuba kiriyongera

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/04/2020 12:17
0


Guverinoma y’u Butaliyani yamaze kwemerera amakipe gusubukura imyitozo, aho Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Guiseppe Conte, yatangaje ko amakipe y’ababigize umwuga ashobora gusubukura imyitozo mu kwezi gutaha, guhera tariki ya 18 Gicurasi 2020.



Serie A yasubitswe  habura iminsi 12 ngo igere ku musozo mu gihe hari imikino ine y’umunsi 25 wa Shampiyona itarakinwe. Igikombe cy’Igihugu, cyasubitswe hamaze gukinwa imikino ibanza ya ½.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Guiseppe Conte, ku Cyumweru tariki ya 26 Mata, anyuze kuri Televiziyo imwe yo muri iki gihugu, yatangaje ko amakipe ashobora kongera gusubukura imyitozo mu kwezi gutaha ku buryo na shampiyona yasubukurwa muri Kamena.

Yavuzekandi ko bizatangizwa n’imyitozo y’abakinnyi ku giti cyabo, guhera tariki ya 4 Gicurasi. Yagize ati “Minisitiri wa Siporo, Vincenzo Spadafora, azakorana n’itsinda ry’inzobere n’abayobozi b’imikino kugira ngo dushake inzira idufasha kuba abakinnyi bakwitoza ku giti cyabo guhera tariki ya 4 Gicurasi, naho imyitozo yo mu matsinda igahera tariki ya 18 Gicurasi”.

“Nibwo tuzasuzuma niba bishoboka gusoza shampiyona zahagaritswe. Nitugera kuri uwo mwanzuro, tuzabikora twizeye ko ingamba z’umutekano zihagije. Dukunda abakinnyi bacu b’ibihangange kandi ntidushaka ko barwara”.

Biteganyijwe ko shampiyona y'u Butaliyani Serie A izasubukurwa mu matariki ya mbere y'ukwezi kwa Kamena ubwo bateganya ko iki cyorezo kizaba kimaze gucisha make.

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byazahajwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus kuko  abasaga ibihumbi 197 banduye iyi ndwara, mu gihe abasaga ibihumbi 26 bamaze kwitaba Imana.


Juventus de Turin niyo ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND