RFL
Kigali

Donald Trump yashimye cyane Boris Johnson ugiye gusubira ku kazi nyuma y’iminsi amaze arwaye Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/04/2020 16:23
0


Ministre w'intebe w'ubwongereza, Bwana Johnson yavuganye na Perezida wa Amerika kuri telefoni mu ntangiriro z'iki cyumweru, amubwira ko ameze neza kandi yiteguye gusubira mu kazi.



Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri Covid-19 Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yagize ati: "Mu minsi yashize [Boris] yarampamagaye ndababwiza ukuri ntabwo asanzwe Mu byukuri naratangaye nari niteze ko ambwira ati Oh Donald, umeze ute?  Ariko nasanze yiteguye gusubira mu kazi kuwa mbere ,naratunguwe pe cyane ko nta minsi myinshi ishize avuye mu bitaro"

Ati "Ni inshuti yacu kandi ni inshuti yanjye byumwihariko , Akunda igihugu cyacu, akunda igihugu cye cyane, ariko kandi yubaha igihugu cyacu , bafite amahirwe yo kuba bamufite." 

Ibitekerezo bye byagarutsweho muri iki gitondo n’umunyamabanga w’ubuzima, Matt Hancock. ati: "Naganiriye na Minisitiri ejo, ameze neza kandi ameze neza cyane. "Biragaragara ko arimo gukira."

Mu ntangiriro z'uku kwezi, nibwo Minisitiri w’intebe yavuye mu bitaro by’i Londres kandi akomeza gukira indwara ya COVID-19.

Ikinyamakuru Telegraph kivuga ko bivugwa ko ateganya gukora inama n’aba minisitiri  mu cyumweru gitaha kugira ngo bahaguruke. 

Minisitiri w’intebe kandi yavuganye n’umwamikazi nijoro ko ari kugenda amera neza kurutaho.

Src: The guardian.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND