RFL
Kigali

Stella Manishimwe yasohoye indirimbo y'ihumure 'Inyuranya Ibihe' yanditse kubera Coronavirus-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/04/2020 17:35
0


Umuhanzikazi Stella Manishimwe Christine yasohoye indirimbo nshya ihumuriza abantu muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus. Muri iyi ndirimbo yise 'Inyuranya Ibihe', aririmbamo ko igifite itangiriro cyose kigira n'iherezo, akihanganisha abantu ko nyuma y'ibihe bigoye barimo, bazongera kwishima kuko Imana ari yo inyuranya ibihe.



Stella Manishimwe yabwiye InyaRwanda.com ko ibihe byo ku 'Guma mu Rugo' mu kwirinda Covid-19, byamuhaye umwanya uhagije wo gusenga no gusobanukirwa byinshi kuri ibi bihe. Ati "Byampaye umwanya uhagije wo gusenga ndetse no gusobanukirwa byinshi muri ibi bihe". Yavuze ko Imana itarekera abantu mu munezero gusa ahubwo ko inyuranya ibihe. Ati:

Imana ntiyaturekera mu munezero gusa kuko byatuma tugira ngo twageze aho twagombaga kugera. Ni nayo mpamvu rero tugomba kwinubira ihindagurika ry'ibihe duhagazemo none. Ndahamya ko Imana iyo ikunyujije mu mubabaro iba ikeneye ko twubura amaso yacu tukayahanga nyir'ibihe kuko ni we wenyine unyuranya ibihe. Iteka mu mubabaro no mu munezero Imana iba ihakeneye icyubahiro ndetse n'ishimwe muri byose tunyuramo.

Stella Manishimwe yakomeje agira ati "Imana yacu twizera niyo yatunyuranyiriza ibihe, uyu munsi twaba mu mubabaro ariko ejo yanyuranya ibihe tukaba mu munezero. Uyumunsi uwaba ashonje nyuma y'ibi ugahaga ukanasagurira abandi, icyo mpamya ni uko Imana ariyo yonyine ibasha kubihindura ndetse ibiriho none ikazabisimbuza ibizaba ejo".

Yunzemo ati "Indi mpamvu ituma Imana inyuranya ibihe ntiyanaturekera mu mubabaro kugira ngo satani atahadusanga twatakaje ibyiringiro ku bw'umubabaro bikatwibagiza imbaraga z'Imana yaturokoye ibyahise. Ni nayo mpamvu igenda ibihindura ikagena igihe uko gisimburwa n'ikindi kandi byose ikabanza ikabisuzuma ikareba ko bishyitse ikemera ikabiduha mu buryo butatugiraho ingaruka mu bugingo". 

UMVA HANO 'INYURANYA IBIHE' INDIRIMBO NSHYA YA STELLA MANISHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND