RFL
Kigali

Musanze Fc yatandukanye n’umunya-Misiri wari umutoza wungirije

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/04/2020 14:59
0


Nyuma yo kwandika ibaruwa isaba gutandukana n’ikipe ya Musanze FC, ikanagera ku bo yari igenewe, Ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeye gatanya, butandukana na Bahaaeldin Ibrahim Hassabelnaby wari umutoza wungirije, ku bwumvikane bw’impande zombi.



Kuwa 15 Mata 2020 nibwo uyu munya-Misiri yandikiye ubuyibozi bwa Musanze FC, abusaba ko bwamureka akishakira akazi iwabo cyane ko ingamba zo guhagarika ingendo z’indege zamusanze iwabo mu Misiri.

Mu ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi mukuru w’ikipe ya Musanze FC bwana Tuyishimire Palcide, bamushimiye akazi keza yabakoreye mu gihe bari bamaranye ndetse banamwifuriza amahirwe masa mu yindi mirimo azerekezamo.

Bahaaeldin Ibrahim Hassabelnaby  ukomoka muri Misiri, yageze mu ikipe ya Musanze FC nk’umutoza wungirije mu Ukuboza umwaka ushize wa 2019, azanye na mwenewabo Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel utoza iyi kipe nk’umutoza wungirije.

Ibi kandi byaje nyuma yaho ikipe ya Musanze FC ifashe icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakinnyi n’abakozi batandukanye b’iyi kipe muri ibi bihe bya Coronavirus kubera ko batari gukora akazi basanzwe bahemberwa.

Bamwe mu bakozi ntibabyakiriye neza, bikaba byatangiye kuviramo bamwe gusezera muri iyi kipe, hakaba hari n’ibivugwa ko umutoza mukuru w’iyi kipe nawe ashobora gutandukana nayo kubera ko hari amakipe menshi yo mu Rwanda yagaragaje ko amwifuza ndetse ay’inkwakuzi banatangiye ibiganiro. 


Ibrahim wari umutoza wungirije wa Musanze FC yatandukanye nayo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND