RFL
Kigali

Safi Madiba yifashishije umunyamideli wo muri Somalia mu mashusho y’indirimbo ‘I Love you’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2020 9:12
0


Umuhanzi Niyibikora Safi wiyise Safi Madiba yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘I Love you’, yifashishijemo umwe mu banyamideli avuga ko bakomeye muri Canada aho asigaye abarizwa n’umugore we Niyonizera Judithe.



Amashusho (Video) y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 22 Mata 2020 afite iminota 03’ n’amasegonda 36’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Producer MadeBeat ubarizwa mu Rwanda. 

Niyo ndirimbo ya mbere Safi Madiba asohoye kuva yajya kuba muri Canada n’umugore we. Yayisohoye ishyigikirwa n’icyitwa ‘Nukuru Music’ yayobotse.

Safi Madiba yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ‘I Love you’ yayihimbiye abakundana kandi babanye neza mu buzima bwabo bwa buri munsi. 

Asobanura ko yubakiye ku kugaragaza ko “Iyo uri kumwe n’umuntu ukunda uba ufite amahoro.” –Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Canada, agaragaza imiturirwa, ibiraro n’ibindi bikorwaremezo byo ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu.

Safi yavuze ko uyu mukobwa yifashishije mu mashusho y’iyi ndirimbo akomoka mu gihugu cya Somalia ariko ubu akaba abarizwa muri Canada.

Yavuze ko ari umwe mu banyamideli bakomeye. Uyu mukobwa yitwa Scrunji akurikirwa[Follow] n’abantu 4,870 kuri Instagram, we akurikira abantu [Following] 634. 

Amafoto n’amashusho ye atandukanye asohora amugaragaza mu myambaro itandukanye ari mu bice bitandukanye yishimisha.

Uyu muhanzi avuga ko muri iki u Rwanda n’Isi bahanganye n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus, abahanzi bagenzi be basabwa gukoresha ijwi bafite bakaririmba ku bubi bw’iki cyorezo bakabwira abafana babo gukomeza kwirinda.  

Yavuze ko ibi bigomba kujyana no kubabwira gukurikiza amabwiriza arimo ku guma mu rugo, gukaraba intoki neza n’amazi meza ndetse n’isabune no kwambara agapfukamunwa.

Safi Madiba avuga ko iyi ndirimbo yayikoreye abantu bakundana kandi babanye neza

Umukobwa witwa Scrunji wo muri Somalia ariko ubarizwa muri Canada yifashishijwe na Safi Madiba mu mashusho y'indirimbo 'I Love you'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I LOVE YOU' YA SAFI MADIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND