RFL
Kigali

Perezida wa Koreya y'Amajyaruguru Kim Jong Un biravugwa ko ubuzima bwe buri mu kaga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/04/2020 23:55
0


Kim Jong Un umwe mu bayobozi badakunze kuvugirwamo, magingo biravugwako ubuzima bwe buri mu kaga gakomeye. N'ubwo amakuru y'uburwayi bw'uyu mugabo akiri ubwiru, gusa biravugako ashobora kuba arwaye mu buryo bukomeye.



Umuyobozi w’agantangaza imbere y’abaturage be ndetse akaba umwe mu bikomerezwa bizwi cyane kubera amafiyeri ndetse no kutavugirwa magingo aya ubuzima bwe buri mu kaga ndetse ntabwo byoroshye nubwo inkuru y'uburwayi bwe  itaratangarizwa itangazamakuru neza.

Bivugwa ko uyu muyobozi arwaye indwara zirimo: Indwara y'umutima, imitsi n’umunaniro. Amakuru avuga kandi ko afite ibibazo biterwa n’umubyibuho ukabije ndetse ko anaherutse kubagwa.

Inama Kim Jong Un aheruka kwitabira yo kuwa 12 Mata 2020

Nk'uko CNN yabitangarijwe n'umwe mu bakozi b'Igisirikare cya Amerika yavuze ko Kim ashobora kuba ari mu kaga gakomye ndetse ko ubuzima bwe bushobora kuba bugeze aho umwanzi yifuza. Uyu mugabo utashatse gutangazwa izina nk'uko CNN ibuga yavuze ko bizwi ko Perezida Kim arwaye ariko bigoye kuba wamenya ngo arwaye bingana gute.

Ibibazo by’uburwayi bwa Kim ngo bishobora kuba bishingiye ku ndwara z’umutima n’umubyihuho ukabije. Binavugwa ko kunywa itabi ryinshi biri ku isonga mu biri gutuma ubuzima bwe bujya mu kaga gakomeye. Ku rundi ruhande ikinyamakuru gikorera muri Koreya y'Amajyaruguru Daily NK nacyo cyahamije uburwayi bwa Kim Jong Un w’imyaka 36 ndetse kinashimangira ko yabazwe kuwa 12 Mata 2020.

Kim Jong Un inshuro ya nyuma aheruka kugaragara mu ruhamwe hari kuwa 12 Mata 2020 ari nawo munsi bivugwa ko yahuye na muganga, gusa benshi mu bari kuvuga ko ashobora amerewe nabi barashingira ku kuba ataragaragaye mu muhango wo kwizihiza isabukuri ya sekuru ”Kim Il Sung” ukunze kwitwa Izuba rya Koreya y'Amajyaruguru. Kuwa 15 Mta 2020 ni wo wari umunsi wo kwizihiza isabukuru ya sekuru y’imyaka 108.

Mu birori byose biba muri iki gihugu, igisumba byose ni iki cyo kwizihiza isabukuru y'uyu mukambwe wahanze iki gihugu. Nyuma y'uko Perezida Kim atahagaragaye na n'ubu nta muntu uramuca iryera ndetse na nyuma y’uwo munsi mukuru w'ibirori bya sekuru, ntagaragara mu ruhame.

Src: usatoday, CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND