RFL
Kigali

Abakinnyi ba Bugesera FC bemeye kwigomwa 2/3 by’umushahara mu rwego rwo guhangana na COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/04/2020 15:10
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwatangaje ko abakinnyi bayo bemeye kwigomwa 65% by’umushahara mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.



Tariki ya 17 Mata 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga, komite nyobozi ya Bugesera FC yarateranye ifata imyanzuro irimo no kugabanya imishahara y’abakinnyi.

Mu ibaruwa yandikiwe abakinnyi ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2020, ivuga ko Bugesera izajya ihemba abakinnyi bayo 1/3 cy’umushara, bivuze ko bemeye kwigomwa 2/3 by’umushahara wabo.

Igira iti “Ubuyobozi bwa Bugesera FC burakumenyesha ko nyuma yo kuganira n’abafatanyabikorwa bayo, no kureba ingaruka COVID-19 yateje ikipe, twasanze hakwiye gukorwa impinduka mu masezerano twari dufitanye,  ikipe izashobora kuguhemba 1/3 cy’umushahara uri mu masezerano guhera mu kwezi kwa Mata kugeza igihe ibikorwa by’imikino bizasubukurirwa”.

Kapiteni wa kabiri wa Bugesera FC, Rucogoza Djihad, na we yahamije ko baganiriye n’ubuyobozi, bakemeranywa kuzahembwa 33% by’umushahara bari basanzwe bahabwa. Yavuze ko buri mukinnyi bamuhamagaye kuri tekefone bamusobanurira amafaranga bazajya bamuha muri iki gihe batari gukora.

Bugesera FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igabanyije imishahara y’abakinnyi muri ibi bihe bya Coronavirus.


Abakinnyi ba Bugesera FC bemeye kugabanyirizwa umushahara muri ibi bihe bya Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND