RFL
Kigali

Banyubahutse! Sat B yihenuye bikomeye ku bahanzi Nyarwanda bavuze ko yabibye indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/04/2020 13:28
0


Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karumwe [Sat B] uri mu bafite izina riremereye i Burundi yateye utwatsi ibyo kwiba indirimbo y’abahanzi Nyarwanda akayisubiramo.



Hashize icyumweru kimwe uyu muhanzi asohoye indirimbo yitwa “Izina” iri mu zikunzwe haba i Burundi, mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange. 

Iyi ndirimbo iri hanze kuva kuwa 11 Mata 2020, nubwo ikunzwe cyane ariko ntiyavuzweho rumwe dore ko ejo hashize ari bwo abahanzi nyarwanda Chriss Eazy, AoBeats na KK2 bagaragaje ko ari iyabo.

Aba bahanzi Nyarwanda indirimbo yabo bayise ‘Ese urabizi’ yasohotse, kuwa 04 Ukwakira 2019 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 90 kuri shene ya Youtube. 

Ni mu gihe iya Sat B imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 50 mu gihe cy’icyumweru kimwe imaze hanze.

Chriss Eazy yavuze ko ababajwe n’ibyo umuhanzi w’umunyabigwi Sat B yakoreye indirimbo yabo, avuga ko batishimye. 

Yavuze ko Sat B yihaye uburenganzira ku ndirimbo yabo ‘Ese urabizi’ ayisubiraho asohora iyo yise ‘Izina’.

Ati “...Nk’umuhanzi mukuru yari akwiye gukora ibintu twebwe twamwigiraho atari ugutwara ibyavuye mu byuya byacu n’umunaniro.”

Ibi byakuruye uburakari kuri benshi, bavuze ko igihe kigeze kugira ngo buri wese atungurwe n’ibyo yakoreye.

Bakoresheje ijambo ‘gushishura’ bumvikanisha ko Sat B yatwaye indirimbo y’abahanzi Nyarwanda bamusaba gusaba imbabazi.

Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA, Sat B yavuze ko ejo hashize ari bwo yumvise indirimbo ‘Ese urabizi’ y’aba bahanzi nyarwanda bamushinja gushishura, avuga ko ‘beat’ y’injyana ya Trap zisa.  

Kuba Chriss Eazy na bagenzi be bamushinja ubujura, Sat B avuga ko bamwubahutse ashingiye ku bumenyi afite mu muziki n’igihe awumazemo.

Ati “Nta bujura yashinja ahubwo ndabifata ko yanyubahutse. Kuko ndi umuhanzi, ndahanga ibihangano byanjye nk’umunyamwuga. Ntabwo nafata igikorwa cy’umuntu ngo nkishishure.” 

Uyu muhanzi yavuze ko Chriss Eazy atari we wa mbere umushinje kumutwara indirimbo kuko ngo mu gihe gishize hari abavuze ko yatwaye indirimbo y’umuhanzi w’umurundi Big- Fizzo na Nasty C.

Ati “Iyi ni njyana ya Trap ariko ziba zisa. Nibaza ko ari ubumenyi bwacu bukiri hasi kubera y’uko ugiye kureba muri iyi myaka, ibintu byo kuvuga ngo ndashishura, yashishuye ni uko ‘beat’ zisigaye zisa kandi atari nta ‘remix’ atari no gushishura.” 

Yungamo ati “…Abantu bagifite ibyiyumviro byo kuvuga ngo umuntu yashishuye, ngo kanaka arashishura, umuziki uva mu wundi kandi niko bimeze. Gusa ndahakana ko nta na rimwe nigeze numva indirimbo ye. Nayumvise ubwa mbere ejo.”

Sat B yasabye Chriss Eazzy na bagenzi be kudakomeza kumushinja ubujura, ngo we nta kibi yabavugaho kuko ari bo bahanzi b’ejo hazaza h’umuziki.  Yavuze ko aba bahanzi nyarwanda bakwiye gukora cyane kandi bakumva ko ejo hazaza habo ari heza.

Ngo n’ubwo byaba byo akaba yashishuye indirimbo yabo “bikwiye gutuma bakora cyane bibereke y’uko nabo bashobora kuba abahanzi mpuzamahanga.” 

Sat B kandi yabwiye INYARWANDA, ko mu masaha y’umugoroba w’uyu wa Mbere yaganiriye na Chriss Eazzy amubwira ko atigeze ashishura indirimbo ye, anamushimira ko yateye intambwe ya mbere bakagirana ibiganiro.

Ati “Naciwe intege no kumva ko umuhanzi nkanjye nashishura indirimbo y’undi muhanzi. Yarayinyumvishije, numva ko harimo ibisa […]. Nta muntu wazanye umuziki ugezweho, uretse ko indirimbo zacu n’akarango kacu ari byo by’umwimerere ariko ibi bindi bya Trap twabisanzeho.” 

Sat B avuga ko nawe afite indirimbo zashishuwe n’abarimo umunya-Tanzania Rayvanny, itsinda rya Weasel&Radio n’abandi. Ngo yarabibonye aratuza kuko ari umuhanzi mukuru.

Sat B ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi wabonye izuba kuwa 07 Ukuboza 1982 avukira mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Amaze gushyira ku isoko Album ebyiri ‘Iwacu’ na ‘Satura’ yakoreye mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kora Entertainment n’ahandi.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Kidum, Tom Close, Miss Erica, Aslay Isihaka Nassoro n’abandi. Yubakiye ku njyana ya Rhythm&Blues ubu ashyize imbere injyana ya Trap.

Umwibuke mu ndirimbo nka ‘Nyampinga’, ‘Feel Love’, ‘No love’ n’izindi.

Abahanzi Nyarwanda bashinje Sat B kubatwarira indirimbo

Sat B yavuze ko atigeze ashishura indirimbo y’abahanzi Nyarwanda, avuga ko bamwubahutse

Sat B avuga ko afite abahanzi bashishuye indirimbo ze ariko ko atigeze azamura ijwi kuko ari umuhanzi w'umunyamwuga

Chriss Eazy na bagenzi be bavuga ko Sat B yakababereye urugero rwiza aho kubatwara ibyo baruhiye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IZINA' Y'UMUHANZI SAT B

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ESE URABIZI' YA CHRISS EAZY, AoBEATS NA KK2







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND