RFL
Kigali

Nel Ngabo yasohoye indirimbo 'Boss' yakoranye na Dj Miller witabye Imana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2020 18:24
0


Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Boss’ yakoranye na Karuranga Virgile [Dj Miller] witabye Imana, kuwa 05 Mata 2020.



Iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 14’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Ishimwe Karake Clement.  Ni yo ndirimbo ya mbere isohotse mu zo Dj Miller yasize aririmbyemo. Hope Nigihozo umugore wa Dj Miller yaravuze ati “Ari kumwe natwe binyuze mu muziki.”

Iyi ndirimbo yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Dj Miller, ndetse umugore we yasabye abantu gukomeza kuyumva.

Nel Ngabo aririmba agira inama umusore wifuza gutereta umukobwa bise ‘Boss’, akavuga ko byamugora kuko uyu mukobwa ari mwiza kandi ko aba mu buzima buhenze, anywa inzoga z’agaciro kanini ndetse ko ikanzu imwe yambara yamwishyurira inzu umwaka wose.

Avuga ko imiterere ye n’uburyo abayeho bigoye kumugeraho uretse ko ngo afite impuhwe zituma yicisha bugufi akavugisha buri wese.

Yunganirwa na Dj Miller mu ijwi riremereye akavuga ko uyu mukobwa agenda nk’abakire akavuga nk’abo. Akarenzaho ko umusore wifuza kumutereta agomba kugenda gacye ‘kuko ushobora gusanga atagukeneye, iyoroshye’.

Nyuma y’urupfu rwa Dj Miller benshi mu bahanzi bahishuye ko bafitanye indirimbo zarangiye ahubwo ko icyaburaga ari ukuzishyira hanze.  

Dj Miller washyinguwe kuwa 08 Mata 2020, ni umwe mu bashyize itafari ku muziki nyarwanda, kandi benshi bagaragaje ko azahora abishimirwa mu bitaramo n’ibirori bitandukanye.

Ni umwe mu bashinze itsinda rya Dream Team Djs yari ahuriyemo n’abandi ba-Djs barimo Karim, Toxxxyk na Dj Marnaud, ndetse niwe wari umuyobozi w'iri tsinda.

Iri tsinda rya Dream Team Djs ryashinzwe mu 2013. Yakuranye urukundo rw’umuziki ndetse akumva arashaka kuba umwe mu bavanga umuziki.

Ageze mu mashuri yisumbuye yakajije umurego rimwe na rimwe agakunda kujya hanze y’ikigo kuko yumvaga ashaka kujya kureba aho bavanga umuziki.  

Mu 2012 yahuye na Dj Karim amwerekera uko bacuranga, urugendo rutangira uko. Mu 2017 yabwiye TNT, ko yinjiye muri uyu mwuga urimo aba-Djs bacye ariko ko wagiye waguka ugira benshi bawitabira.  

Yacuranze mu magana y’ibitaramo mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda n’ahandi afatanyije na bagenzi be hose agasururutsa ababaga bamuhanze ijisho banamuteze ugutwi.

Yari umwe mu ba Dj b’ikiragano gishya u Rwanda rwari rufite. Mu kwezi kumwe yabaga afite urutonde rw’ibitaramo agomba gucurangamo ndetse agateguza abamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse indirimbo 'Boss' Nel Ngabo yanakoze indirimbo yo kunamira Dj Miller


Dj Miller yitabye Imana asize imishinga y'indirimbo zitandukanye ahuriyeho n'abandi bahanzi ndetse n'ize bwite

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BOSS' YA DJ MILLER NA NEL NGABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND