RFL
Kigali

Covid-19: Umugore wa Bill Gates yatangaje ko bari bazi ko Isi igiye guhura n’icyorezo gikomeye bahunika ibiribwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/04/2020 17:49
0


Melinda Gates umugore w’umusholamali Bill Gates yatangaje ko ari abanyamahirwe kuko bari baramenye iby'iki cyorezo bakabasha kubika ibirirwa. Yavuze ko batari bazi umuti cyangwa urukingo cyangwa ikizatera iki cyorezo ariko ko bari bazi ko kizaba. “Iyo turi ku meza buri gihe tuvuga ukuntu turi abanyamahirwe ndetse dufite icyubahiro” Melinda.



2020 ni umwaka utarahiriye Isi habe na gato bitewe na virusi yo mu bwoko bwa corana yateye isi, aho yagabye igitero ihereye mu Burasirazuba bw’Isi mu ntara ya Hubei mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.

Umugore w’umusholomali washinze ikigo cya Microsoft, ’Melinda Gates’ yavuze ko bari bazi ko Isi igiye guhura n’icyorezo, bibatera kubika ibiribwa ngo batazicwa n’inzara. Yatangaje ibi ubwo yaganiraga na Radio ya BCC avuga ko bakekaga ko hari amahirwe menshi y'uko Isi ishobora guhura n’icyorezo kandi kigoranye kukiva mu nzara.

Melinda yagize ati”Ni iki cyaba mu gihe nta mazi asukuye ahari? Ni iki cyaba mu gihe nta biribwa bihagije bihari? Ese twajya hehe? Ese ni iki twakora nk’umuryango? Cyane rwose ni cyo cyaduteye kubika ibiribwa.”

Nk'uko urubuga rwa business insider rubitangaza, ngo uyu muryango wari uzi ko iki cyorezo kizazahaza abatuye Isi, ikintu batari bazi ni umuti wacyo, urukingo ndetse n’ubwoko bwa virusi izatera iki cyorezo. Melinda yavuze ko bafite ishema ku bijyanye no guhangana n’iki cyorezo cya Covid-19 kuko biteganyirije.

“Icyo tuvugaho buri joro iyo turi ku meza ni ukuntu turi abanyamahirwe kandi turi n’abanyacyubahiro. Akenshi tugaruka ku kuntu turi abanyamahirwe kuko tuba twabonye ibiribwa kandi hari imiryango hirya no hino ku Isi iba yabibuze.” Melinda Gates.

Ibi byatangajwe n’uyu mugore byatumye benshi bibaza ukuntu uyu muryango waba waramenye ibi bintu ndetse benshi bagwa mu rungabangabo. Mu mwaka wa 2015 Bill Gates mu kiganiro cya TED Talks mu mbwirwaruhamye yavuze ko abona Isi igihe kuzaterwa n’indwara z’ibyorezo ndetse ko abatuye Isi batagakwiye kwirirwa bakora intwaro za kirimbuzi.

Yavuze ko kuri we asanga bantu bari bakwiriye kuba bari kwitegura guhanganaa n’icyorezo kigiye kuzatera Isi. Mu mwaka 2018 hari amagambo akomeye Bill Gates yatangaje aho yavuze ko Isi igomba kwitegura icyorezo. Nonese ibi tubifate nka kwa kundi mu kinyarwanda bavuga ngo ”Irya mukuru riratinda ariko ntirihera?”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2020, Bill Gates aganira n’ikinyamakuru Financial Times yavuze ko Isi igiye kujya mu bibazo itigeze ijyamo na rinwe mu mateka ya muntu. Yavuze ko inama yagira ibihugu bituye Isi kugira ngo bibashe guhangana n’iki kiza ari uko bakora ububiko bw'amakuru buri mpuzamahanga (International database). Ibi avuga ko bizatuma ibihugu bizajya bihana amakuru byoroshye.

Abinyujije mu kigo cye afatanyije n’umugore we byitwa ko ari icy'ubugiraneza (Bill and Melinda Gates Foundation) bamaze gutanga angana na Miliyoni $250 yo gufasha abatuye Isi mu ngamba zo guhashya iki cyorezo. Harimo Miliyoni $100 batanze muri Werurwe 2020 ndetse na Miliyoni $150 batanze kuwa 15 Mata 2020.

Ubu inkuru benshi bari kugenda bavuga twakwita igihuha kuko nta gihamya ifite ni uko Bill Gate ashobora kuba azi byinshi ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19 bitewe n'amagamabo y'urudaca ari kuvuga.

Benshi hirya no hino ku Isi yaba rubanda rugufi ndetse na bamwe mu bakomeye bari gutuka uyu mugabo. Mu gahinda kavanze n’umujinya w’umuranduranzuzi benshi bavuga ko uyu mukire azi ikigiye guhirika Isi akaba ari gukina n’ubuzima bwa muntu kandi yakabaye hari icyo akora.

Nonese ubundi ibi byaba ari ukuri? 

Benshi bibaza impamvu umuryango wa Bill Gates uri kuvuga byinshi bijyanye na covid-19 aho anavuga ko urukingo rw'iki cyorezo ruzaboneka mu mezi 18. Hari n'andi makuru ari kuvugwa ko uyu muherwe ari kubaka uruganda ruzajya rukora imiti n’inkingo bivura coronavirus. Hari n'abibaza impamvu Bill Gates yiyemeza gushora atangira ingano mu bigo biri gukora ubushakashatsi ku muti uvura Covid-19.

Ku rundi ruhande abandi basesenguzi bavuga ko Bill Gates abinyujije muri iki kigo cye cy'ubugiraneza ashobora kuba arimo gukora iyo bwabaga kugira ngo arwane ku batuye Isi nta kindi kibiri inyuma. Ikiza kiruta ibivugwa cyangwa ibitangazwa n’abasholamali bagaragara nk'abashaka kurokora Isi ni ugukurikiza Inama zitangwa n’inzego z’ubuzima no kubahiriza amabwiriza atangwa na leta. Urugero nko kuguma mu rugo mu kwirinda kwandura iki cyorezo.

Src: Business insider, cnbc, bbc

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND